Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba w’Itorero Anglikani, Diyosezi ya Shyira.
RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko imukurikiranyeho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite.
Yagize iti: “RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda. Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.”
RIB yunzemo ko Musenyeri Mugisha afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera, mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.
Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yari yahagaritse ku mirimo uriya mushumba, mu gihe harimo hakorwa ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo byamuvugwagaho.
Ni ibibazo mu busanzwe byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.
Byarakomeje bifata indi ntera kugeza muri Nyakanga na Kanama, ubwo abo Bashumba birukanywaga mu nshingano.
Mu cyumweru cyakurikiyeho ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yongeye kwandikira abo bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanywe ndetse n’amasezerano bari bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.
Ibyo byose byakorwaga muri icyo gihe, abo bapasiteri niko nabo berekanaga ko bari gukorerwa akarengane mu nyandiko bagiye bandikira urwego rukuru rw’itorero EAR, ndetse berekana ko uko tutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Dr. Mugisha.
Mu byo bagaragaje ndetse bigashyirwa hanze birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira iri kubakwa mu mujyi wa Musanze ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga yanditswe ku mazina na Dr Mugiraneza Mugisha Samuel.
Hari kandi isoko ryo kugemurira amagi ibigo byose by’amashuri y’inshuke ya EAR Diyoseze ya Shyira ryari ryarahawe umugore wa Musenyeri Dr. Mugisha, ndetse ayo magi yose yakurwaga mu biraro by’inkoko za Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel nk’uko aba bapasiteri birukanywe babivuga.
Ibi byiyongeraho imirima y’Itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira iri muri Nyamutera muri Nyabihu no ku Kimonyi muri Musanze ya hegitari zigera kuri 20 ihinzweho urubingo bivugwa ko rwagaburirwaga inka za Musenyeri Dr.Mugiraneza Mugisha, ndetse imodoka yakoreshwaga mu gutwara ubwo bwatsi yari iya Diyoseze kandi inka za Diyoseze zo riri kwicirwa n’inzara ku gasi no mu bigo by’amashuri nk’uko ibi birego bibivuga.
Nyuma yo kubona ibi bibazo byose bikomeje gukurura umwuka mubi, Ubuyobozi Bukuru bwa EAR, bwandikiye Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, bumusaba gukemura ibyo bibazo ndetse nyuma bumuhagarika by’agateganyo ku mirimo yo kuba Umushumba wa Diyoseze ya Shyira ariko bivugwa ko yatsembye yanga kurekura iyo nkoni.
Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwinjiye muri icyo kibazo, rusaba ubuyobozi bwa EAR ko bakemura ibyo bibazo ndetse rushyiraho itsinda rihuriweho n’itorero batangira gukora ubugenzuzi bw’ibibazo byavugwaga muri Diyoseze ya Shyira n’Umushumba wayo, Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel.
Uyu mushumba yatawe muri yombi mu gihe hari hashize igihe gito yemeye kwegura.
Clement Bagemahe