Mu karere ka Bugesera haravugwa inkuru y’Abana babiri b’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye bari bamaze igihe baraburiwe irengero bikaba byamenyekanye ko bari baratwawe n’abasore bakabajyana mu nzu yabo bikekwa ko byari mu rwego rwo kubasambanya.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abasore 2 bacyekwaho icyaha cyo gusambanya abana 2 b’abakobwa nyuma y’uko abo bana bari bamaze igihe baraburiwe irengero
Abo bana bivugwa ko baburiwe irengero kuwa mbere tariki ya 9Mutarama 2023 bakaba barigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Umwana umwe bivugwa ko ngo afite imyaka 14 akaba yiga mu mwaka wa2 w’amashuri yisumbuye naho undi akaba afite imyaka 16 akaba yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye bikaba bivugwa ko ngo abo basore bari bamaranye abo bana iminsi myinshi mu nzu yabo.
Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rukaba ruvuga ko aba basore bagiye gukurikiranwa kur’ibi byaha .