Abasirikare bo mu ngabo z’umuryango wa SADC biganjemo abanya-Tanzania, amakuru aravuga ko baburiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho barwaniraga na M23.
Abasirikare babuze bari mu bo uriya muryango wari warohereje mu burasirazuba bwa Congo ngo bafashe ku rugamba ingabo za Leta ya kiriya gihugu zimaze imyaka irenga itatu ziri mu ntambara n’umutwe wa M23.
Muri Mutarama uyu mwaka ubwo imirwano ikomeye yarimo ijya mbere hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ni bwo bamwe muri bariya basirikare baburiwe irengero.
Amakuru avuga ko abasirikare b’abanya-Tanzania baburiwe irengero ari ababarirwa mu 100 barimo barwanisha imbunda zizwi nka Saba Saba (BM-21 Grad) mu duce twa Kibati, Kirimanyoka n’utundi two muri Teritwari ya Nyiragongo.
Bitekerezwa ko aba basirikare nyuma yo kubona gusubira mu mujyi wa Goma wari umaze kwigarurirwa na M23 bidashoboka, bahisemo kwerekeza mu mashyamba ndetse bivugwa ko hari ababa bari mu birunga.
Andi makuru kandi avuga ko hari abasirikare 43 b’abanya-Afurika y’Epfo na bo baburiwe irengero.
Bivugwa ko aba basirikare bishwe na M23, gusa bagenzi babo bakaba barabuze uko bajya gutoragura imirambo yabo ku mirongo y’urugamba.
Kugeza muri Gashyantare uyu mwaka Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyemezaga ko abasirikare cyatakarije mu mirwano yasize M23 ifashe Goma ari 14.
Icyakora muri uko kwezi ubwo bamwe mu basirikare bakuru ba M23 basuraga ingabo za Afurika y’Epfo mu kigo cya Mubambiro, mu byo basabye uriya mutwe harimo kubemerera kujya gushaka imibiri ya bagenzi babo mu duce twabereyemo imirwano; ibishimangira ko uriya mubare waba urenga.
Amakuru kandi avuga ko abasirikare ba SADC baburiwe irengero ari bo babereye uriya muryango imbogamizi zo gucyura ingabo zawo.
Ni mu gihe abakuru b’ibihugu bigize SADC mu kwezi gushize bashyize iherezo ku butumwa ingabo z’uriya muryango zarimo; ikindi ziriya ngabo zikaba zarasabwe na M23 kuva bwangu i Goma nyuma yo kuzishinja kugira uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Leta ryagabye kuri uriya mujyi ku wa 11 Mata.