CG (Rtd) Gasana Emmanuel yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mu Ntara y’iburasirazuba yahoze ayoboye akaba akurikiranweho ibyaha birimo kwakira indonke
Kur’uyu wa gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023 CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare atangira kuburanishwa ku byaha birimo gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite no kwakira indonke.
Saa Tatu nibwo CG (Rtd) Gasana yinjiye mu cyumba cy’iburanisha aho yaje mu modoka ya RIB akaba yahageze Saa Kumi n’ebyiri z’igitondo .
Nta munyamakuru n’umwe wigeze amufotora agera ku rukiko, yewe nta n’uwigeze amubona asohoka mu modoka ya RIB ndetse hakaba hari ibice bimwe by’urukiko umuntu atari yemerewe kugeramo.
Abanyamakuru bose basabwe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nta gikoresho na kimwe cy’ikoranabuhanga bafite, yaba telefoni, mudasobwa cyangwa se camera; nyuma nibwo Gasana yinjiye yambaye ikote ryijimye.
Ku muryango iburanisha ryabereyemo, hari amatangazo avuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwinjirana ibikoresho.
Usibye abanyamakuru bari bahari, abandi ni abo mu muryango we.
CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023 nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice.
Kugeza ubu ntiharamenyekana neza n’uku gukoresha ububasha yahawe mu nyungu ze bwite no kwakira indonke.
Src:igihe
Comments 1