Komite ya Politike y’ifaranga yateranye kur’uyu wa 16 kanama 2023 igamije gushyiraho igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru y’u Rwanda kizagenderwaho mu mezi atatu ari ibere aho inyungu yazamutseho iby’ijana 50 ikagera kuri 7, 5%
Aganira n’Itangazamakuru kur’uyu wa kane tariki 17/08/2023, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda RWANGOMBWA John yavuze ko Ubusesenguzi bugaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku isoko ugenda ugabanuka n’ubwo ibiciro byo bikiri hejuru.
RWANGOMBWA avuga ko Byitezwe ko uwo muvuduko uzakomeza kugabanuka ukagera munsi y’8% mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, bijyanye n’imbago zifuzwa hagati ya 2% na 8% aho impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro izaba hafi ya 5% mu mwaka wa 2024.
Avuga ko ibi bizaterwa ahanini n’uruhare rw’ingamba za Politike y’ifaranga Banki Nkuru y’u Rwanda yagiye ifata mu bihe bishize harimo izamurwa ry’ibigipimo cy’inyungu fatizo yayo, ingamba za Leta mu gukumira izamuka ry’ibiciro hamwe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga.
RWANGOMBWA avuga ko hakiri imbogamizi kuri iri teganyamibare zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere ishobora kugira ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi n’ibibazo bya politike bishobora gukomeza kugira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa fatizo ku masoko mpuzamahanga.
Aha RWANGOMBWA avuga ko ishingiye ku byavuzwe haruguru , komite ya Politike y’ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura igiipimo cy’inyungu fatizo ya BNR ho iby’ijana 50 kikagera kuri 7,5% kugira ngo umuvuduko w’izamuka ry’ibipimo ugabanuke ugere ku gipimo fatizo cya 5%mu mwaka wa 2024.
Nubwo bimeze gutya ariko Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda RWANGOMBWA John avuga ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwitwara neza n’ubwo umuvuduko w’izamuka ugenda ugabanuka.
Aha agira ati:”Igipimo cy’ubukungu cyazamutseho 6,9% mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023 bitewe n’izanzamuka ry’umusaruro w’ubwubatsi n’izamuka ry’uw’inganda hamwe na serivisi, kivuye kuri 14,8 % mu gihembwe cya mbere 2023.
Iri gabanuka ry’umuvuduko w’ubukungu ryaturutse ku igabanuka ry’umusaruro w’ubuhinzi bitewe n’ihindagurika ry’ikirere hamwe n’igabanuka ry’umuvuduko w’ubukungu bw’isi.
Guverineri Rwangombwa kandi avuga ko hakiri icyuho mu bucuruzi hagati y’u Rwanda n’amahanga kubera ibitumizwa mu mahanga bikomeje kwiyongera.
Agira ati:”Mu gihembwe cya kabiri 2023 agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga kimwe n’ibyo rutumiza kariyongereye buhoro bitewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa fatizo ku isoko mpuzamahanga , ugereranyije n’igihembwe cya kabiri 2022,umusaruro wavuye ku bicuruzwa u Rwanda rwohereje mu mahanga wiyongereyeho 5,3% mu gihembwe cya kabiri 2023, bitewe n’ubwinshi bw’ibyoherejwe mu mahanga byiyongereyeho 9,9% bitewe no kwiyongera kw’ibikenerwa mu iterambere ry’ibikorwa by’ubukungu , bityo icyuho hagati y’ibyoherejwe n’ibitumizwa mu mahanga cyagutseho 12,7%.”
Avuga ko ari mur’urwo rwego agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanutseho 8,76% mu mpera zaena 2023 ugereranyije n’Ukuboza 2022, mu gihe kiringaniye u Rwanda ruzakomeza kugira ubwizigame buhagije mu madovize bwafasha mu gutumiza ibicuruzwa na serivisi byibura mu gihe cy’amezi ane biturutse ku byoherezwa mu mahanga n’amadovize yoherezwa n’Abanyarwanda batuye mu mahanga”.
Guverineri RWANGOMBWA avuga ko komite yay’ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru y’u Rwanda ikagera kuri 7,5% aho iyi komite yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo izamuka ry’ibiciro rigaruke mu mbago ngenderwaho hagati ya 2 na 8% no gukurikiranira hafi uko ubukungu bwifashe “.
Guverineri Rwangombwa avuga ko hatagize impamvu zitunguranye zaza mur’aya mezi ari imbere komite yaba ihagaritse kuzamura igipimo cy’inyungu fatizo ya Banki Nkuru.
Nubwo bimeze bityo ariko igipimo cy’inyungu ku nguzanyo nticyahindutse cyane kuko cyazamutseho iby’ijana 23 nukuvuga ko cyavuye kuri 16,54% mu gihembwe cya kabiri 2023 kivuye kuri 16,31% mu gihembwe cya kabiri 2022 naho inguzanyo y’abikorera yiyongereyeho 13,2% mu gihembwe cya kabiri 2023 mu gihe yari yagabanutseho 16,5% mu gihembwe cya kabiri mu mwaka w’2022.