Umuyobozi w’Itorero Zeraphat Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bari bamaze iminsi bafunze kubera ibyaha bakurikiranwagaho byo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, barekuwe by’agateganyo.
Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Bari baburanishijwe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho Urubanza rwabo rwari rwashyizwe mu muhezo bisabwe n’Ubushinjacyaha aho bwavugaga ko hari ibishobora kuvugirwamo bishobora gutuma imyirondoro y’uwakorewe ibyaha ijya hanze.
Aba bombi barekuwe by’agateganyo nyuma yuko batanze ingwate y’umutungo utimukanwa w’inzu ifite agaciro ka Miliyoni 60, mu gihe ibyaha bishinjwa birimo kwaka umuntu miliyoni 10 Frw.
Umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije uru rubanza, watangajwe kur’uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024, rwanzura ko abaregwa barekurwa by’agateganyo, bagakurikiranwa bari hanze.