Abaturage bo mu mirenge ya Rugarama na Cyanika mu Karere ka Burera, bavuga ko ukwezi kwihititse basiragira ku mavomo bakabura amazi ku buryo hari abatangiye kuvoma ayo mu kiyaga cya Burera.
Kuva mu ntangiriro za Nyakanga 2024, nibwo iki kibazo cy’Amazi mur’aka Karere cyatangiye kugaragara, aho amavomo yose yakamiye rimwe n’aho abashije kuboneka igiciro cy’ijerekani bagikura ku mafaranga y’u Rwanda 20 bakigeza kuri 50 ndetse n’ 100 ku muntu ushaka kwihuta.
Bamwe mu baturage bo mur’ibi bice bavuga ko bahangayikishijwe n’iki kibazo cy’amazi ndetse abandi bakavuga ko bafite impungenge z’uko abana bazajya bagwa mu kiyaga bagiye kuvomayo nubwo ngo n’ayo bavomayo isuku yayo iba itizewe.
Aba baturage bagira bati:” Ubu amafaranga yaguraga ibijerekani 10 aragura ikijerekani kimwe, ubu no gukaraba ni ukuyagera,Urohereza umwana kuvoma yasanga hariyo benshi akajya ku kiyaga ubu harimpungenge z’uko bazagwamo, gusa nanone amazi bazana nayo nta muti urimo leta nidutabare inzoka zitaratwarikamo”.
Aba baturage bavuga ko ibyo kubura amazi bitari bikunze kubaho kuko umuyoboro umwe warayaburaga, bakajya ku w’undi ariko Kuva muri Nyakanga hose yarabuze.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera Mwanangu Theophile avuga ko iki kibazo kizwi ariko ko cyaturutse ku izuba ryavuye ari ryinshi maze amazi akaba make mu isoko.
Agira ati:”Amazi yabaye make kubera izuba, ibi byatumye Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu baturage WASAC gifata ingamba zo kuyasaranganya Musanze na Burera bamwe bakayabona abandi bakazayabona ubundi, Ubu hari umushinga uhari (Project) wa Water treatment ushobora kuzadufasha guhangana n’izi ngaruka zigaragara mu mpeshyi ku buryo wazunganira umuyoboro uva Mutobo”.
Asoza asaba abafite imigezi iri kubona amazi kwirinda guhenda abaturage akanasaba ko birinda gukoresha amazi y’ikiyaga kuko atari meza kuko ngo WASAC iri mu nzira nziza zo gukemura iki kibazo.