Minisitiri gatabazi yasabye imbabazi abaturage aho avuga ko hari abaterezwa cyamunara kubera ko batahawe serivisi nziza niba bari gusaba inguzanyo muri banki ugasanga bidakunze kubera ko batahawe ibyangombwa by’ubutaka.
Kur’uyu wa gatatu tariki 9 ugushyingo 2022 mu masaha ya saa kumi Minisitiri Gatabazi yasuye i Gikondo ahari gutangirwa serivisi z’ubutaka muri gahunda yiswe land week kuva kuya 07-11/11/2022 avuga ko abatanga serivisi z’ubutaka bakwiye guhindura imyumvire mu gihe umuturage atasinziriye nabo ntibasinzire.
Agira ati:” Hari abantu barengana biturutse kuri twebwe, abandi bakaba abakene kandi bashoboraga kwiteza imbere niyo mpamvu aho tutitwaye neza mu gutanga serivisi z’ubutaka tubisabiye imbabazi”.
Akomeza agira ati:” Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abayobozi dukemure ibibazo biri mu byangombwa by’ubutaka ibyangombwa byo kubaka, ibyangobwa abaturage bakenera kugira ngo bagere kuri serivisi bifuza, ubu hari ibyangombwa bisaga 574 000 bitakemutse, niyo mpamvu umujyi wa Kigali wafashe iya mbere kugira ngo bikemuke”.
Ushobora gukurikira video hano Gatabazi ari gusaba imbabazi:
Agira ati:”Hari abakeneye ibintu binyuranye kandi uko tukwima ibyangombwa ni nako ubuzima bwawe tubushyira mu kaga kuko hari ukeneye icyangombwa ngo yubake, hari ukeneye icyangombwa ngo ajye gushaka inguzanyo muri banki, turagira ngo rero tubasabe imbabazi ku bitaragiye bigenda neza ariko tubemerere ko tugomba gukora ibishoboka byose abantu bakabona serivisi nziza “.
Akomeza agira ati:”Abayobozi bari hano bahari kugira ngo babashe gusubiza ibibazo bivuka, hari abantu baguze ubutaka ariko ibyangombwa bikaba bicyanditse ku muntu wa 5 wabuguze, uwabuguze wenda yarapfuye ibi biterwa no gutinda gutanga serivisi mbi kandi ntituzicara bidakemutse, abaturage iyo mudasinzira natwe ntitwakagombye gusinzira, abayobozi, niba hari ikibazo nimuherekeze umuntu mumugeze kuri serivisi nziza”.
Aha Minisitiri Gatabazi atanga Urugero agira ati:” Hari umuturage umbwiye ati ugera hano mu gitondo ugafata numero bakugeraho ugasanga haraburamo ibi n’ibi kandi ntibagusobanuriye mbere ukajya kubishaka wagaruka ugasanga bukwiriyeho ugataha utabonye serivisi, ibyo bigomba guhinduka, hakwiriye kubaho abantu basobanurira abaturage ibyo basabwa aho kugira ngo abaturage babure serivisi”.
Asoza agira ati:” Ntabwo byarangira gutya, nimutange amakuru abantu bere kujya birirwa mu nzira, Umuyobozi ushinzwe imiyoorere myiza ajye akurikirana ibibazo aherekeze umuturage kugeza ahawe serivisi nziza kandi tubijeje ubufatanye ariko tunabasaba imbabazi ku bitaragenze neza. Ibyo tutakoze neza tubisabiye imbabazi ikindi gahunda yagombaga kurangira kuwa 5 ariko ibibazo ni byinshi dukwiye kwicara nk’abayobozi tukareba uko aba bantu bazava aha ibibazo byabo byose bikemutse”.
Bimwe mu bibazo biri kugaruka cyane ni nk’iby’abatunze batunze ubutaka bahabwa n’ababyeyi babo hakazamo ibintu byo kuzungura, iby’ababugura, abakenera kubugabanyamo ibice bitandukanye n’abakenera guhindura amazina.
Icyumweru cy’ubutaka cyiswe land week kiri kubera i Gikondo kuva kuwa mbere tariki 7 kuzageza kuwa 5 tariki 11/11/2022 kikaba gihuje uturere 3 aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.