Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), ku masezerano hagati y’ibihugu byombi hamwe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSCA), Abanyarwanda bahaba n’inshuti z’u Rwanda, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31.
Ku mugoroba wo ku itariki ya 8 Mata, Imihango yo kwibuka yabereye mu birindiro bya Bimbo Base i Bangui yitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri CAR, Olivier Kayumba.
Abitabiriye iki gikorwa bafashe akanya ko guceceka no gucana urumuri rw’icyizere mu kwibuka ubuzima burenga miliyoni bwatakaye mu gihe cya jenoside.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Olivier Kayumba yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n’inzangano n’ingengabitekerezo ishingiye ku macakubiri ashingiye ku moko; yatangijwe n’abakoloni b’Ababiligi nyuma ikomezwa na guverinoma zakurikiye nyuma y’ubwigenge.
Ambasaderi yagize ati: “U Bubiligi bwashyizeho gahunda ya politiki ishingiye ku macakubiri kandi ishyiraho repubulika ishingiye ku moko. Uru rwango rwashinze imizi rwageze ku gutegura no kwica ku bwinshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byatangiye ku itariki ya 7 Mata 1994”.
Yagaragaje kandi ko ababajwe n’uko amahanga yananiwe kugira icyo akora mu gihe Abanyarwanda bari bakeneye cyane kurindwa. Yahamagariye Isi kutazigera yemera ko ayo mahano azongera kubaho.
Colonel Alex Nsengiyumva, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe ku masezerano hagati y’u Rwanda na CAR, yibukije ingabo ayoboye inshingano zabo zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu nshingano zabo.
Yashimangiye ko kwibuka atari uguha icyubahiro gusa kwibuka abapfiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo anashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gushikama mu gukumira jenoside no guteza imbere ubumwe n’amahoro, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi yose; binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no kurangiza neza ubutumwa bwabo.