Padiri Ntagungira wayoboraga Paruwasi ya Regina Pacis ya Remera yagizwe Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Butare asimbuye Msgr. Philippe Rukamba wagiye mu Kiruhuko cy’izabukuru
Kur’uyu wa 12 Kanama 2024, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Ntagungira Bosco kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare.
Ku isaha ya Saa Sita z’i Kigali mu Rwanda ni bwo Vatikani yatangaje inkuru y’itorwa ry’umwepiskopi mushya wa Butare ugiye gusimbura Msgr. Philippe Rukamba wari usanzwe ayobora iyi Diyosezi wagiye mu Kiruhuko cy’izabukuru.
Padiri Ntagungira Jean Bosco abaye umwepiskopi wa 3 wa diyosezi Gatolika ya Butare nyuma ya Jean Baptiste Gahamanyi na Msgr Philippe Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru .
Msgr. Philippe Rukamba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru ariwe mwepisikopi mu bayoboye diyosezi 9 wari umaze igihe kirekire ar’umwepisikopi kuko yaramaze imyaka hafi 27 ayobora iyi diyosezi.
Padiri Ntagungira Jean Bosco yavukiye i Kigali mu Rwanda kuwa 3 Mata 1964 aho yize amashuri yisumbuye mu Iseminari nto ya Ndera i Kigali, akomereza mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, Iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.
Padiri Ntagungira yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 1 Kanama 1993, Amaze guhabwa ubupadiri yabaye umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994, nyuma yaho mu 1994-2001 ajya gukomeza amasomo i Roma mu Butaliyani aho yakuye impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.

Avuye i Roma muri 2001-2002, yabaye Umunyamabanga w’Arikidiyosezi ya Kigali anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’umubano n’andi madini.
Kuva muri 2002 kugera 2019, yabaye umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Regina Pacis ya Remera iherereye mu mujyi wa Kigali ari nayo, yayoboraga kugera ubu.