Umwami Charles III yanze icyifuzo cya Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, cyo kwitabira umuhango wo gutabariza umwamikazi Elizabeth wa II avuga ko ngo igihugu cye kivugwaho ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu
Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa ni umwe mu bakuru b’ibihugu bari basabye kwitabira Umuhango wo gutabariza umwamikazi Elisabeth wa ll gusa akaba yahakaniwe.
Urubuga rwa legit.ng dukesha iyi nkuru ruvuga ko mu ijambo rye Umwami Charles III, yavuze ko ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu Mnangagwa ayobora ritamwemerera kwitabira uyu muhango.
Icyifuzo cya Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa cyo kwitabira umuhango wo gushyingura umwamikazi Elizabeth wa II kikaba cyanzwe n’Umwami Charles III. Nk’uko kandi ikinyamakuru The Punch kibitangaza ngo Perezida wa Zimbabwe yari yabanje gusaba kwitabira umuhango wo gutabariza umwamikazi mu ibaruwa y’akababaro yandikiye Umwami Charles III ariko bikaba byarangiye ahakaniwe kuko atashyizwe ku rutonde rw’abatumirwa ku isi batumiwe muri uwo muhango.
Miss Jannie Vine ari nawe wasubije mu izina ry’Umwami Charles III yavuze ko icyifuzo cya Perezida wa Zimbabwe cyanzwe kubera raporo y’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye.
Iri tangazo rigira riti: “Nyiricyubahiro Umwami Charles III, yansabye kubamenyesha ko icyifuzo cya Perezida Mnangagwa kidashobora gutangwa kuko kinyuranyije n’ibibujijwe, harimo n’ingendo Ubwongereza bwashyizeho kuri benshi. ubuyobozi bwa guverinoma ya Zimbabwe n’abafitanye isano nayo. Hari kandi impungenge kuri raporo zemejwe ko zitubahiriza uburenganzira bwa muntu zibera muri Zimbabwe.
Gutabariza umwamikazi Elisabeth wa ll biteganyijwe kur’uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022 aho biteganyijwe ko bizabera mu ngoro ya Buckingham mu gihugu cy’ Ubwongereza.