Umubare mwinshi usabwa kugira ngo koperative ishingwe hakiyongraho imisanzu ihanitse basabwa kugirango binjire mu zindi ziba zarashinzwe ni zimwe mu mbogamizi zibangamira iterambere ry,amakoperative
Usibye ku giti cyabo, kuruhande rwabazishinze zigakomera bagaragaza ko naho batuye hari impinduka bari kuhazana mu kuzamura imibereho myiza y’abaturanyi babo,rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza Isango Star yasuye, bakora ibinjyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Umwe yagize ati”dufite amatungo arabyara,turateganya ko aya matungo usibye no kuba meza kuri twe agiye no kuba meza ku rwego rw’umurenge kuko abaturage bari hano badukikije bazabona amatungo ku giciro cyiza,amatungo meza ya kijyambere, ingurube za kijyambere kandi natwe bizadufasha kubona amafaranga akomeza kudufasha kwiteza imbere nk’urubyiruko rwa gahunga “.
Usibye no kuba ubwabo bashobora kwishakamo ibisubizo cyangwa bakishyirahamwe bashinga koperative, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bunagaragaza ko hari ingabo mu bitugu batera urubyiruko rushaka kugira icyo rugeraho binyuze mu gushinga koperative.
Nkusi Christophe umuyobozi w’akarere ka Ngororero yagize ati”tubafasha kwiga imishinga yabo itandukanye kuko abakozi turabafite babikurikirana urubyiruko rero icyo turukorera ni ukureba imishinga rukora niba izatanga inyungu hanyuma no gushyira mu bikorwa ya mishinga tukabakorera kubakurikirana kugirango turebe ko ya mishinga mu byukuri iri gushyirwa mu bikorwa neza nkuko iba yateguwe cyangwa iba yatekerejwe“..
Umuryango w’abibumbye ugaragaza ko imikorere inoze ya makoperative cyane mu bihugu biri munzira y’iterambere agira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ibi byunganira n’igihugu mu iterambere ryacyo.
U Rwanda kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’ urubyiruko, rwashyizeho itegeko rishya rigenga ama koperative, iri ngo ikigamijwe ni ukorohereza urubyiruko no kubafasha kuzamuka mu gihe bifuje kwihuriza hamwe muri koperative nkuko bigarukwaho n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative.
Prof. Jean Bosco Harerimana yagize ati”itegeko rishya rya makoperative riraha amahirwe adasanzwe urubyiruko aho mu gihe abandi byasabaga ko icumi iyo bishyize hamwe aribwo bakora koperative ,urubyiruko rwo iyo ari batanu bakora koperative icyo ni kimwe mu gikomeye,icya kabiri koperative y’urubyiruko tucyandika twihutira guhita tuyiha amahugurwa ashingiye ku miyoborere, imicungire ya koperative ariko tukabaha n’arenzeho ashingiye ku byo bifushe gukora “.
Kugeza ubu umubare w’ama koperative abarirwa mu Rwanda agizwe n’urubyiruko abarizwa ku mpuzandego ya 9%, umubare ubuyobozi bwi kigo gishinzwe guteza imbere amakoperative uvuga bifuza ko urushaho kuzamuka, bashigiye ku mahirwe ahabwa urubyiruko.