Pavel Durov Umuyobozi mukuru wa Telegram yatawe muri yombi mu gihugu cy’Ubufransa arazira ko Telegram ikoreshwa mu itumanaho ry’Ubugizi bwa Nabi ndetse no kwanga gufatanya n’abashinzwe umutekano mu iperereza.
Ni amakuru yashizwe hanze n’ibinyamakuru byo mu gihugu cy’u Bufaransa, byahishuye ko uwashinze Telegram akaba n’umuyobozi mukuru wayo, ari we Pavel Durov, yatawe muri yombi kandi ko yazize kuba yemeye ko iyi application abereye boss isanzwe yifashishwa mu itumanaho ikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ibinyamaku byo mu gihugu cy’u Bufaransa, birimo icyitwa TF1, LCI n’ibindi, byatangaje ko Pavel Durov yafatiwe ku kibuga cy’indege cy’i Palis muri iki gihugu cy’u Bufaransa.
Binavuga kandi ko Leta y’u Bufaransa ariyo yatanze itegeko ryo kumuta muri yombi ngo kuko ashinjwa ubufatanyacyaha mu gucuruza ibiyobyabwenge, ibyaha byibasira abana ndetse n’uburiganya bitewe no kutagenzura ibikorwa kuri Telegram ndetse no kwanga gufatanya n’abashinzwe umutekano mu iperereza.
Ibi bitangazamakuru bigira biti: “Ku rubuga rwe, yemeye ko hakorerwa ibyaha n’ibyaha bitabarika, kubera ko ntacyo yakoze kugira ngo ashyire mu gaciro cyangwa ngo afatanye n’abashinzwe umutekano.”
Cyakoze iki cyemezo cyo guta muri yombi uyu mugabo, ibi binyamaku byavuze ko gifite agaciro gusa mu gihugu cy’u Bufaransa, bishatse kuvuga ko mu bindi bihugu uyu mugabo ar’umwere.
Kugeza ubu amakuru avuga ko uyu mugabo akiri mu ibazwa hakaba hategereje icyemezo Ubufransa buzamufatira.