Kurya igisheke bifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye cyane aho gifasha ku birebana na kanseri y’amabere kikanatuma impyiko zitazamo amabuye, maze kikazana impumuro nziza mu kanwa kuko cyoza amenyo kigatuma abo muganira batakwinuka .
Dore bimwe mu byo wamenya ku kamaro k’igisheke ku buzima bwa muntu .
Igisheke kigizwe n’amazi n’isukari ari yo mpamvu wumva kiryohereye cyane.
Igisheke kibamo aside amino ifite umumaro ukomeye wo gutanga intungamubiri z’ingenzi, igisheke kandi gifite vitamine zitandukanye nka B1, B2, B6, vitamine C ndetse n’imyunyu ngugu nka calisiyumu, phosphore, iron n’izindi zifasha mu kugira ubuzima bwiza ku muntu.
Tugiye kurebera hamwe akamaro k’igisheke ku mubiri w’umuntu n’impavu udakwiye kukibagirwa mu mafunguro yose ufata.
Igisheke kirinda amenyo kwangirika:
Bitewe n’uko igisheke gikungahaye ku myunyu ngugu n’intungamubiri zitandukanye bituma amenyo adashirira cyane cyane ku bana bato muri rusange igisheke kirinda kwangirika kw’amenyo no kurwanya impumuro mbi mu kanwa.
Biba byiza nyuma yo gufata amafunguro yawe ya buri munsi kuba warenzaho agasate k’igisheke kuko bigufasha kugira amenyo mazima.
Igisheke kivura gripe ndetse n’ibibazo byo mu muhogo:
Kunywa ikirahure kimwe cy’umutobe w’igisheke ni imwe mu ngamba zagufasha kurwanya indwara zifitanye isano n’ubukonje, niba ujya uhura n’indwara yo mu muhogo, umutobe w’igisheke ni igisubizo ku buzima bwawe.
Igisheke gifasha mu kuvura amaso yabaye umuhondo:
Umutobe w’igisheke ni umwe mu miti gakondo mu gukiza amaso y’umuhondo. Ku bantu bafite icyo kibazo, iyo unyoye ibirahuri bibiri by’umutobe w’igisheke ukavangamo umunyu, bigufasha gukira vuba ugasubirana amaso y’umweru.
Igisheke kandi gituma umuntu agira uruhu rukeye.
Igisheke cyongera ubwirinzi bw’umubiri:
Igisheke gikungahaye kuri kalisiyumu, chromium, cobalt, copper, magnesium, manganese, phosphore, potassium, zinc, vitamine A, vitamine C, vitamine B1, B2, B5 na vitamine B6, igisheke kandi kibamo chlophyll, antioxydants, proteins, fibres n’izindi ntungamubiri z’ingenzi mu mubiri w’umuntu.
Ibi byose bigize igisheke bifasha umubiri kurwanya kanseri, kuringaniza isukari mu maraso ku barwayi ba diyabete, kugabanya umuriro, gusukura impyiko, gusukura igifu, umutima, amaso, ubwonko n’imyanya myibarukiro, igisheke kandi kivura indwara nyinshi.
Igisheke gikesha uruhu:
Mu gisheke habamo aside yitwa alpha hydroxyl acid (AHA) ifite akamaro ko kuvugurura uruhu rukagubwa neza. Ni byiza gukoresha umutobe w’igisheke ukawusiga ku ruhu bigufasha kugira uruhu rwiza kandi udahenzwe.
Igisheke kirwanya kanseri y’amabere:
Bitewe na kalisiyumu, potasiyumu na magnesium, indwara nka kanseri ntizishobora gukura ku muntu wariye igisheke.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa umutobe w’igisheke birwanya kanseri cyane cyane iy’amabere ku gitsina gore.
Igisheke gituma impyiko zitazamo amabuye:
Iki ni ikintu cy’ingenzi abantu bose bakwiye kuzirikana, kunywa umutobe w’iigisheke ni uburyo bwa gakondo bufasha gukura amabuye mu mpyiko ku buryo bwihuse. Iyi ndwara yo kugira amabuye mu mpyiko iterwa no kutanywa amazi ahagije.
Ku bagore batwite igisheke kigabanya kuruka:
Abagore batwite bakunda guhura n’ikibazo cyo kuruka bashobora gufata umutobe w’igisheke bakavanga na tangawizi akajya abinywa nibuze rimwe ku munsi.
Muri macye igisheke ni ikiribwa gifitiye umubiri akamaro kuko gifite intungamubiri zitandukanye ndetse n’imyunyu ngugu y’amoko yose ifasha umubiri kurwanya no gukumira indwara nyinsi.
Ibi ni bimwe mu byo twabakusanyirije ku kamaro k’igisheke ku buzima bw’umuntu aho twabikusanyije tubikuye ku mbuga zitandukanye nka ubuzimainfo n’izindi zitandukanye.