Pasteur Antoine Rutayisire wasezeranyije Bijoux na Lionel yavuze ko abamubaza impamvu yabashyingiye kandi bataraciye imbere y’amategeko ibyo bifite abashinzwe kubigenzura batari we
Nyuma y’uko bikomeje kwibazwa na benshi Past Antoine RUTAYISIRE yamaze impaka abamwibazagaho bibaza impamvu yasezeranyije Bijoux na Lionel kandi mu Murenge batarabasezeranyije.
Aha Antoine RUTAYISIRE yavuze ko kuba yarasezeranyije Munezero Aline wamamaye nka Bijoux na Sentore Lionel bataraciye ku murenge bitamureba.
Ni mu gihe muri iyi minsi hari kuvugwa gutandukana kw’aba bombi ndetse bakaba banashinjwa gusezerana imbere y’Imana batarasezeranye imbere y’amategeko.
Mu kiganiro Pastor Rutayisire wasezeranyije aba bombi yagiranye na URUGENDO ONLINE TV, yavuze ko atazi ibya Bijoux na Sentore basezeranye imbere y’Imana bataragiye imbere y’amategeko.
Ati:”Ibyo ntago njyewe mbizi ariko nubwo mubimbwiye nyuma y’igihe cyararenze ngiye kubishakisha ndebe koko ko ari ukuri”.
Paster Rutayisire abajijwe ku byo kuba yarasezeranyije abantu batasezeranye imbere y’amategeko, yavuze ko ibyo atari ibintu yagakwiye kumenya, kubera ko mu idini ryabo atari we ushinzwe kureba no kugenzura ibyo byangombwa.
Abajijwe ku byo gutandukana kwa Munezero Aline na Sentore Lionel, yagize ati: “Iyi si yuzuyemo ibigoryi byinshi, rero icyo ntagitangaza kirimo kuko hari n’abo nigeze gusezeranya bataha kimisagara, ariko njya gukiza urubanza rwabo bataranagera mu rugo batandukana ubwo.”
Pastor Rutayisire kandi avuga ko kuba Bijoux agiye gukora ubukwe bwa kabiri, nabyo nta gitangaza kibirimo.
Bijoux na Lionel bakaba barasezeranye kuwa Gatandatu tariki 8 Mutarama 2022, mu biroli byabanjirijwe no gusaba no gukwa mu muhango wabereye kuri Golden Garden ku i Rebero bagasezeranira mu itorero rya Anglican mu Giporoso bagasezeranywa na Past Antoine Rutayisire.