Ikipe ya Kiyovu Sports bakunze kwita urucaca imaze gusezererwa mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezererwa n’kipe ya Marine Fc ku bitego 2-1
Ni umukino wabaye kur’uyu wa kabiri tariki 19 Mata 2022 ubera ku kibuga cya Stade Regionale i Nyamirambo, ukaba watangiye saa cyenda zuzuye ku isaha ya Kigali.
Mu mukino ubanza Kiyovu yari yatsinze Marine Fc igitego 1-0 umukino ukaba wari wabereye i Rubavu.
Ikipe ya Kiyovu ikaba ariyo yabanje igitego gitsinzwe na Serumogo Ali ku munota wa 39 w’igice cya mbere.
Ibitego bya Marine byatsinzwe na HAKIZIMA Felicien ku munota wa 50 naho icya kabiri gitsindwa na NSHIMIYIMANA Gilbert ku munota wa 88.