Kuri uyu wa Kane tariki ya 08/08/2024, urubyiruko rwateguye imyigaragambyo simusiga igamije kwirukana perezida William Ruto ku butegetsi na Guverinoma ye.
Urubyiruko ruzwi ku izina rya Gen Z nirwo rwateguye kwigarambya uyu munsi ku wa Kane nk’uko biri mu matangazo uru rubyiruko rw’Abanyakenya rwakomeje kunyuza ku mbuga nkoranya mbaga za Facebook na Whatsapp ndetse na x.
Muri bimwe uru rubyiruko rukomeje kugaragaza binatuma rutegura kwigarambya, ruvuga ko rushinja Perezida w’iki Gihugu, William Ruto kunanirwa guca ruswa, ubushomeri buri kukigero cyo hejuru ndetse kandi ngo nokuba ubuyobozi bwe ari bubi. Uru rubyiruko rukaba rwavuze ko byanze bikunze arirwo ruzavana perezida William Ruto ku ngoma.
Iyi myigarambyo igitangira mu mpera z’ukwezi dusoje, uru rubyiruko rwayikoze mu rwego rwo kwamagana umusoro wari watangajwe n’ubutegetsi uwo Abanyagihugu batigeze bishimira na gato.
Ubuyobozi bwa Polisi y’i Nairobi bwamenyesheje abateguye kwigarambya kur’uyu wa Kane ko batagomba gukora ibibujijwe kandi ko bagomba kubahiriza amategeko mu gihe bazaba bari muri iyo myigarambyo.
Polisi kandi yatanze gasopo ko igihe baramuka bibeshye bakarenga ku itegeko ababifatirwamo bahanwa by’intangarugero.
Perezida William Ruto we yavuze ko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi, bityo ko adashaka akaduruvayo.
Imyigarambyo imaze iminsi ibera mu Gihugu cya Kenya imaze kugwamo abantu benshi babarirwa hejuru ya 50, mu gihe abamaze kuyikomerekeramo bo barenga 60 nk’uko tubikesha ibitangazamakuru nka RFI n’ibindi.