Umuyobozi w’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie Immaculée, yihanije uwashyize ku rubuga nkoranyambaga amashusho amugaragaza anywa itabi.
Aya mashusho y’amasegonda 30 yashyizwe ku rubuga rwa Twitter muri Nyakanga 2021 amugaragaza ari mu nama yifashishaga ikoranabuhanga rya Zoom.
Muri aya mashusho, Ingabire agaragara ari kunywa itabi, hanyuma akaritumura nk’uko bisanzwe bigenda, ariko anatega amatwi ubutumwa butangwa n’umwe mu bitabiriye iyi nama.
Icyo gihe kur’uru rubuga habaye impaka nyinshi zatewe no kutumva kimwe iki gikorwa cya Ingabire, gusa we ntacyo yigeze atangaza.
Ubwo yari mu kiganiro ku Isimbi TV cyasohotse kur’uyu wa 3 Gicurasi 2022 INGABIRE yavuze ko umugore abaye anyoye itabi mu ruhame ntacyo byaba bitwaye, yitangaho urugero ko na we arinywa.
Yagize ati: “Nanjye ndarinywa, ndinywa igihe nshakiye.” Yahise yibuka amashusho amugaragaza arinywera mu nama, maze yihaniza uwabikoze.
Yagize Ati: “ Oya, n’uwagashyizeho ni ikigoryi. Reka mbikubwize n’ukuri. Ni ikigoryi! Ubyumve neza. Yari abuze ikindi yashyiraho? Igikorwa gihanwa n’amategeko nari nkoze ni ikihe? Ushobora kumbwira itegeko nari nishe?”
Ingabire yavuze ko iki ari ikibazo cy’imyumvire kuko ngo kuba yanywa itabi cyangwa kuba yanywera inzoga mu ruhame ari uburenganzira bwe.