Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda DGPR riyobowe na Hon Dr HABINEZA Frank ryashyizeho abarihagarariye ku rwego rw’urubyiruko mu mujyi wa Kigali bakaba barangajwe imbere na Murenzi Jean de Dieu wabaye Perezida.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 i Kigali mu Rwanda habereye igikorwa cyo gutora abahagarariye ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Democratic Green Party of Rwanda DGPR ryitoreye abagize komite nyobozi y’urubyiruko rw’iri Shyaka mu mujyi wa Kigali.
Murenzi Jean de Dieu wagiriwe icyizere cyo kuyobora uru rubyiruko ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yavuze ko icyo asaba urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange arukwimakaza umuco wa Ndi Umunyarwanda.
Aha yagize ati:”Iyo urebye intambwe ya Politike imaze guterwa mu Rwanda biragaragara ko ari nziza, twajyaga tujya mu nama ugasanga baratubuza kuyikora ariko ubu ibyo byabaye amateka, ubu ikibuga cya politike gihagaze neza akaba ariyo mpamvu nsaba buri wese yaba urubyiruko runyumva ndetse n’abandi Banyarwanda aho bari hose kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kugira ngo dukomeze twiyubakire igihugu mu mahoro”.
Akomeza agira ati:”Nk’urubyiruko tuzi ko turi imbaraga z’igihugu, izo mbaraga rero nizo tuzakoresha mu kubaka u Rwanda tukarugeza aheza hari ku rundi rwego.”
Asoza avuga kandi ko azaharanira guteza imbere urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali maze imbaraga zabo bakazikoresha mu bikorwa byo kwiyamamaza haba ku mwanya wa Perezida wa Repubulika no ku mwanya w’Abadepite, igikorwa giteaganyijwe umwaka utaha afatanyije narwo ndetse n’urundi rubyiruko rwo hirya no hino ku isi dore ko ari no mu bayobozi b’urubyiruko rw’iri Shyaka ku rwego rwa Afurika.
Umuyobozi w’iri Shyaka, Dr Habineza Frank yasabye uru rubyiruko gukoresha imbaraga zarwo mu guteza imbere Ishyaka ryabo n’Igihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Agira ati:”Icyo nasaba urubyiruko rw’Ishyaka ryacu nuko bakoresha imbaraga zabo mu guteza imbere Ishyaka bityo igihugu cyacu nacyo kigatera imbere, turabasaba gukangurira urubyiruko rundi kuza mu ishyaka ryacu ari benshi bityo tugahuza imbaraga mu kubaka igihugu cyacu no kugiteza imbere binyuze mu nzira y’amahoro na Demokarasi”.
Mur’aya matora yo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali Murenzi Jean de Dieu niwe wabaye Perezida n’amajwi 44 Uwineza Rehema aba Visi Perezida n’amajwi 28 ,Umunyamabanga aba Nkotanyi Augustin n’amajwi 40, Uwineza Florance aba umubitsi n’amajwi 57 Umuhuzabikorwa aba Safari Iyamuremye wagize amajwi 29 naho ushinzwe Itangazamakuru aba Hategekimana Claude wagize amajwi 35.
Hashyizweho n’abajyanama bashyinzwe kugira inama uru rubyiruko barimo Muyisingize Angelique, Majyambere, Iradukunda Jean Pierre, Ufitiyezu Naomie, Imanizabayo Jonas na Mutabaruka Jean Dieu bombi bakaba baturuka mu turere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
Iyi komite yashyizweho yaje ikurikira izindi zashyizweho mu zindi Ntara aho ari igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo kikaba cyahuje urubyiruko rubarirwa hagati ya 200 na 400 ruturuka mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.