Abinyukije ku rukuta rwa twitter, Kambogo Ildephonse, yemeye amakosa yakoze mu kugoboka abahuye n’ibiza anayasabira Imbabazi.
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye ko uwayoboraga Akarere ka Rubavu yegujwe.
Ni nyuma y’inama idasanzwe y’abagize inama njyanama y’Akarere yateranye maze ifata icyo cyemezo.
Mu masaha ya mugitondo Abinyukije kuri twitter, Kambogo Ildephonse, yemera amakosa yakoze,anayasabira Imbabazi.
Yagize ati:”Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n’ibiza. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame uha urubyiruko amahirwe n’uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n’Inganji z’Akarere ka Rubavu ku cyizere bari barangiriye”.
Akomeza agira ati:“Ndacyafite imbaraga n’ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye.”
Mu kiganiro Umuyobozi w’Inama Njyanama ya Rubavu, Dr Kabano Ignace, yagiranye n’Umuseke yavuze ko KAMBOGO Ildephonse yirukanwe kubera kutubahiriza inshingano ze.
Agira ati:“Ni uruhurirane rwa byinshi, ubuyobozi bw’iki gihugu ni ubuyobozi bushingiye ku muturage, uwananirwa gufasha umuturage cyangwa ushobora kunanirwa inshingano tubipimira ko adashoboye gufasha umuturage, turahari kugira ngo tubungabunge gahunda y’Igihugu yo kurengera umuturage.”
Bivugwa ko mu makosa uyu muyobozi yirukaniwe harimo kuba atarahaye agaciro imiryango y’abafite ababo bishwe n’ibiza.
Amakuru avuga ko hari abishwe n’ibiza bashyinguwe mu biringiti nyamara we yari yavuze ko bashyizwe mu masanduku.
Ikindi ngo nuko mu muhango wo gushyingura abahitanywe n’ibiza mu Karere ka Rubavu, warimo na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, abantu batunguwe no kuba umuntu yarajyaga gushyingura uwe bareba mu isanduku bagasanga bamwibeshye.
Icyakora Kambogo Ildephonse ashimirwa kuba ari umwe mu bayobozi bakoranaga neza n’itangazamakuru ryaba irikorera muri Rubavu n’ahandi kuko isaha n’isaha wamuhamagaraga akakwitaba akaguha amakuru akenewe mu gihe abandi bakigorana mu gutanga amakuru.
Ubu uyobora Akarere ka Rubavu ni uwari wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.