Mu Karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Muhanga, bivugwa ko yapfiriye ku muvuzi gakondo bamwe bafata nk’umupfumu, aho yari yagiye kwivuza.
Kuva kur’uyu wa 24 Werurwe 2024 mu Karere ka Kamonyi Byabereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Musambira, mu Karere ka Kamonyi.
Uyu mugabo wahapfiriye yari avuye iwe mu Karere ka Muhanga, ajya kwivuza kuri uyu mukecuru bamwe bita umupfumu.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo ntibwemeranya n’abavuga ko uwo mukecuru ari umupfumu, kuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Christine, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yaje kuri uyu mukecuru arwaye bikaza kumuviramo urupfu.
Yahakanye ko uyu mukecuru nyiri urugo uyu mugabo yapfiriyemo ari umupfumu.
Ati “Ibyo kuba uwo mukecuru ari umupfumu ni ibinyoma kuko ntawe tuzi, nta n’uwo tugira ku rutonde, ababivuze bari gushyiramo amakabyankuru.’’
Umunyamakuru yamubajije niba ubusanzwe urutonde rw’abapfumu bo mu Murenge wa Musambira basanzwe barufite, Gitifu asubiza ko ubusanzwe urutonde rw’abavuzi gatondo barufite kandi n’abapfumu ngo babarizwa muri iki cyiciro, ariko kandi ngo uwo mukecuru ntarugaragaraho.
Inkuru y’Igihe ivuga ko Gitifu Nyirandayisabye, yasabye abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva batameze neza mu mubiri, aho kugira ngo barembe bagere aho kubura ubuzima, binasige umuryango wabo mu rujijo.
Ati “Turagira inama abaturage, bajye bajya kwa muganga igihe cyose barwaye, umuntu amenye ngo yavuwe iki gihe nibwo butumwa twaha abaturage.’’
Kugeza ubu, abo mu muryango wa nyakwigendera bamaze gutwara umurambo, ngo bajye kuwushyingura aho yakomokaga mu Karere ka Muhanga.
Nubwo ubuyobozi bubihakana, hari abaturage bahamya ko uwo mukecuru asanzwe avura abaturage mu buryo bwa gakondo ibyo bita ubupfumu, bakavuga ko ari wo umurimo umutunze.