Umugabo wasoromaga icyayi mu murima uherereye mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi yituye hasi ahita apfa
Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kur’uyu wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2023 aho abari kumwe n’uyu mugabo batunguwe n’ibibaye bagahamagara inzego z’ubuyobozi zikaza zigasanga umugabo yashizemo umwuka.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yitwa Nzayisenga Martin akaba yituye hasi ubwo yari mu murima asoroma icyayi, agahita apfa.
Inzego z’umutekano n’ubuyobozi zahise zihagera mu gukusanya amakuru y’icyahitanye nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Saïba Gashanana yatangaje ko umuryango we wemeje ko Nzayisenga yari arwaye igicuri.
Bikaba bishoboka ko urupfu rwe rwaba rwatewe n’iyi ndwara y’Igicuri.
Ubusanzwe abahanga mu by’ubuzima n’imibereho ya muntu bavuga ko igicuri ari indwara ifata ku bwonko ikunze kurangwa no kwikubita hasi. Iyi ndwara iterwa no kuba umwana yaravutse ananiwe cyangwa kuba umuntu yarakoze impanuka agakomereka ku bwonko.