Uyu wihaye Imana bivugwa ko ari Bishop muri rimwe mu matorero yo mu gace ka Ndiru, Kagan Ward mu murenge wa Rangwe mu Ntara ya Rangwe.
Uyu uvugwaho kuba umushumba kandi ashinjwa kutubahiriza imyitwarire y’umuco n’idini mu gukora icyaha cyiswe icy’ubugome.
Ushinjwa yafatiwe mu Mudugudu wa Ndiru, ahitwa Kokoko aho yasanzwe mu gikorwa giteye isoni ari kumwe n’umukobwa we mukuru wari uherutse guta urugo rwe nk’uko tubikesha standardmedia.co.ke.
Abaturage babanje kubona amakuru avuga ko uyu bishop yaryamanye n’umukobwa ufite n’abana batatu.
Byavuzwe ko umukobwa yasubiye mu rugo kugira ngo agumane n’ababyeyi be nyuma y’uko mu rugo rwe bigenze nabi, bigatuma adakomeza kubana n’umugabo we.
Ntabwo biramenyekana neza uburyo umubano w’urukundo rudasanzwe watangiye hagati yabo bombi. Ariko abaturage baho bari bamaze bakeka ko bari mu mubano ushingiye ku mibonano mpuzabitsina.