Abadepite barimo Frank HABINEZA bakoreye impanuka mu Karere ka Kicukiro aho imodoka barimo yakonzwe n’igikamyo kizwi nka Howo barakomereka aho bahise bajyanwa kwitabwaho mu bitaro byitiriwe umwami Faisal gusa nta numwe wahasize ubuzima.
Kur’uyu wa 14 Ugushyingo 2023, abadepite batatu aribo Depite Dr Frank Habineza, Hon Germaine Mukabalisa na na Hon Manirarora Annoncée bakoze impanuka ikomeye aho imodoka barimo yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yari yikoreye amabuye gusa nta n’umwe witabye Imana.
Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro ubwo aba badepite bari bagiye gukorera siporo mu Karere ka Bugesera.
Depite Dr Habineza yavuze ko bagize Imana ntihagire uhasiga ubuzima, gusa avuga ko imodoka barimo yo yangiritse bikomeye.
Yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba bahise bakorerwa ubutabazi bw’ibanze ndetse bahita bajyanwa kwa muganga, aho bose bajyanwe kuvurirwa ku bitaro byitiriwe Umwami Faysal .
Dr Frank yavuze ko we yababaye mu gatuza, ariko avuga ko atari we wababage cyane kuko hari mugenze we wababaye cyane kubarusha ariko avuga ko hari icyizere ko bashobora gukira.