Mu masaha y’ijoro ryatambutse kuwa gatatu Inzoka ifite uburebure bwa metero imwe yinjiye mu kabari gaherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge abari bakarimo bose bakizwa n’amaguru.
Ahagana saa Mbili z’ijoro ryo kur’uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Mutarama 2022, ni bwo iyi nzoka yinjiye mu kabari gateganye na Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo abari bakarimo bose bariruka .
Ntabwo hamenyekanye uburyo iyi nzoka yaba yageze muri aka kabari kuko kari ku muhanda neza kandi nta bihuru bihegereye ku buryo ari ho yaba yanyuze ikinjiramo.
Umukobwa umwe wari muri aka kabari yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko atari ku nshuro ya mbere inzoka ibinjirana. Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere nari mbonye inzoka pe. Mbere narayibonye ndikanga ndiruka abandi baje barayibura nanjye nyoberwa aho iciye.”Habakurama Emmanuel wari hafi y’aka kabari ari kumwe n’umukunzi we yavuze ko yagize ngo batererejwe iyi nzoka. Yagize ati “Twe twagize ngo bayiduterereje turiruka dukizwa n’amaguru.”
Iyi nzoka nyuma y’uko igaragaye abantu benshi bagakizwa n’amaguru, bamwe mu basore bari aho hafi bahise bayica itari yagira uwo irya gusa bivugwa ko ngo yari ifite uburakari bwinshi ku buryo yashoboraga kugira uwo uhitana iyo imushyikira.