Uwari umutoza wa AS Kigali Mike Mutebi ku nshuro ya kabiri Rayon Sports itumye yirukanwa nyuma y’uko yagiye agaragara asinziriye arimo gutoza
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 nibwo uyu mukino wabereye kuri Stade Regional maze igitego kimwe rukumbi cya Mael Dinjeke gihesha intsinzi Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu akaba yirukanwe mur’uyu mwaka w’imikino wa 2021-22, aho ikipe ya AS Kigali yamwirukanye hamwe na mugenzi we Jackson Mayanja.
Nyuma yo kwirukanwa kw’aba batoza bombi bakomoka mu gihugu cy’Ubugande bari bafite iyi kipe, bakaba bahise basimbuzwa Casa Mbungo Andre wanakoresheje imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mata 2022.
Aba batoza birukanywe nyuma y’umusaruro mubi dore ko mu mikino 13 batoje batsinzemo itatu, batsindwa itatu banganya 7.
Bimwe mu byakoze kur’uyu mutoza mukuru hakaba hakomeje kuvugwa ko abakinnyi bamushinjaga kuba atakibashije akazi kuko amasaha menshi yayamaraga asinziriye haba mu myitozo no mu mukino hagati.
Kugeza ubu iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 37 mu gihe APR FC ya mbere ifite 54.
Uyu akaba yirukanwe nyuma ya Eric NSHIMIYIMANA nawe wirukanwe tariki ya 18/12/2021 nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports 2-1 .