Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Ruhango yagejejweho ikibazo cy’abamotari bavuga ko bishyuzwa amafaranga y’Ubwishingizi bavuga ko bishyuzwa Amafaranga menshi cyane, yibajije niba Inzego za Leta zikora zihumirije ku buryo zitakemuye icyo kibazo
Kur’uyu wa kane tariki ya 25 Kanama 2022 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo aganira n’abaturage ndetse asubiza n’ibibazo byabo.
Kimwe mu bibazo yagejejweho ni ikibazo cy’Abamotari bavuga ko bishyuzwa amafaranga y’ubwishingizi menshi bigatuma batabasha kugura umwenda wo kwambara cyangwa ngo bajyane umwana ku ishuri.
Bizimana Pierre ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto (umumotari) agira ati:” Ikibazo cy’Abamotari sinzi niba mujya mucyumva ariko ndagira ngo kibibwirire, twebwe abamotari kwishyuzwa amafaranga y’ubwishingizi menshi washyiraho ipatante n’ibindi ugasanga ayo mafaranga ni menshi ku buryo nta mwambaro umuntu abasha kugura”.
Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame yifashishije Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Ernest Nsabimana maze uyu Muminisitiri asubiza ko iki kibazo bakizi ndetse bakaba bari kugishakira umuti bafatanyije na Banki nkuru y’u Rwanda n’izindi nzego.
Aha Perezida Kagame yibajije niba Inzego za Leta zikora zihumirije ku buryo zigomba kwicara bigatwara igihe kinini kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Yasezeranije uyu mumotari n’abandi muri rusange ko ikibazo cyabo yigeze kucyumvaho maze yizeza ko kigiye gushakirwa umuti wa vuba.
Uretse icyi kibazo kandi Perezida Kagame yagiye anasubiza ibindi bibazo yagejejweho ibindi atanga umurongo w’uko byakemuka.
Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame ni rumwe mu ngendo akunda kugirira hirya no hino mu gihugu akaganira n’abaturage nabo bakamugezaho ibibazo ibyifuzo n’ibitekerezo byabo.
Si ubwa mbere Perezida Kagame yihaniza abayobozi bakora nk’Abapagasi bacunganwa n’isaha gusa: