Indege yari itwaye abagenzi 67 ivuye muri Azerbaijan yerekeza mu Majyepfo y’u Burusiya, yakoze impanuka igeze mu gace ka Kazakh 20 muri bo bahita bitaba Imana.
Ku munsi mukuru wa Noheri, Abantu 25 nibo barokotse iyi mpanuka naho 22 bari kuvurwa mu bitaro kugira ngo harebwe niba bakira bakagaruka mu buzima busanzwe.
Iyi ndege ya Azerbaijan Airlines ifite ibirango bya J2-8243, yari iturutse mu Murwa Mukuru wa Azerbaijani, Baku, yerekeza ahitwa Grozny mu Burusiya, kamwe mu duce tugize Chechnya.
Muri iyi ndege hari harimo abagenzi 62 n’abakozi batanu bo mu ndege nukuvuga ko bose hamwe bari 67. Urwego rushinzwe ingendo muri Kazakhstan rwatangaje ko mu bagenzi bari bayirimo, hari 37 bo muri Azerbaijan, batandatu bo muri Kazakhstan, batatu bo muri Kyrgyzstan na 16 bo mu Burusiya.
Abantu 47 nibo barokotse nukuvuga abayivuyemo ari bazima n’abakomeretse bivuze ko abitabye Imana ari 20.
Nubwo bimeze bityo ariko ngo abakomeretse bakomeje kwitabwaho nubwo ngo harimo abamerewe nabi cyane.