Uwiringiyimana, Umukobwa wakuze atotezwa kandi agatukwa n’abantu benshi barimo na se wamubyaye, bavuga ko atazigera abona umugabo kubera ubugufi bwe bukabije,yahishuye ko ari mu rukundo n’umusore umukunda by’ukuri.
Uwiringiyimana Odette, ufite imyaka 26, yavukanye ubumuga bw’ubugufi bukabije bituma atotezwa n’abandi bana bamwitaga amazina atandukanye yo kumutesha agaciro.
Ibintu byarushijeho kuba bibi,ubwo se yamutoteza cyane akamubwira ko atazigera agira umukunzi wo kumurongora kubera ubugufi bwe.
Odette wavutse mu 1995 se yanze kumwohereza ku ishuri kuko nta cyizere yari amufitiye. Buri munsi yamufungiranaga mu cyumba cye ngo ntasohoke kugeza ubwo nyina n’abavandimwe be baje kumushakira telefoni ahamagara ubuyobozi buramutabara.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwategetse se w’uyu mukobwa kureka kumuhohotera n’ubwo na n’ubu atigeze ahinduka.
Uyu mukobwa utashatse kuvuga agace atuyemo yabwiye Afrimax TV dukesha iyi nkuru ko kera yajyaga yiheba akabaza Imana impamvu yatumye avukana ubwo bumuga ariko ngo ubu abona abari hasi ye bikamutera kuyishimira.
Ku bw’amahirwe, Odette yabonye abagiraneza bamujyana mu ishuri ry’imyuga aho yize kuboha. Yahawe imashini yo kuboha yamufashije kubona amafaranga yo kwitunga no gutunga abo bavukana cyane ko se yabataye.
Ubu arasaba ubufasha bwo kubona imashini nshya, kuko iyo yakoreshaga ngo yangiritse cyane.
Akomeza anashimira bamwe mu bagira neza bamufashije kwiga kudoda ari nabyo byatumye atitakariza icyizere cy’ubuzima .
Igishimishije kurushaho, uyu mukobwa yabonye umukunzi witwa Dushirimana Celestin wamukunze kandi wifuza kumurongora.
Uyu musore agira ati: “Ntuye hafi y’iwabo ariko n’umukobwa nkunda cyane bitewe nuko iwabo bamufata njyewe nk’umuturanyi we ndamukunda cyane, iyo agenda tuba tumubona, tukamuba hafi kandi tumufata nk’undi muntu usanzwe”.
Odette yavuze ko uyu musore amukunda cyane ndetse ngo yatandukanye na benshi bavugaga ko atazigera abona umugabo.
Avuga ko ubu ari mu munyenga w’Urukundo aho ari guteteshwa n’uyu musore wamwihebeye ndetse ngo aba bombi biyemeje gushinga urugo bakagira umuryango, bakabana ubuzima bwose basigaje.