Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Ingabire Assumpta yatangaje ko impamvu abaturage bamwe batishimira uburyo bimurwa mu manegeka aruko rimwe na rimwe baba batasobanuriwe neza akaba avuga ko bagiye kongera imbaraga mu kubasobanurira inyungu zo gutuzwa aheza.
Mu nama Igamije kurebera hamwe uburyo bwo gutabara abahuye n’amapfa n’imihindagurikire y’ikirere, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Ingabire Assumpta yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu gusobanurira abaturage inyungu zo kubimura mbere yo gushyirwa mu ngiro
Agira ati:”Ngira ngo uturere twose twagiye tubarura abaturage batuye aho twita mu manegeka, muri gahunda yo kurinda umuntu guhura n’ibiza, Kuba abaturage batabyishimira, harubwo iyo wenda utamusobanuriye kubera wenda ubumenyi bushobora kuba ari bukeya ashobora kumva umwimuye kandi we yishimiye aho atuye nubwo yaba ari mu manga, nubwo yaba abizi ko umunsi ku munsi icyiza kizaza kizamujyana, ngira ngo icyo tubanza guhindura nukubanza kubasobanurira,ukamubwira uti dore utuye aha hantu dore igishobora kukubaho imvura iramutse ibaye nyinshi iki giti kiramutse kiguye ,uyu musozi uramutse uguye ukakugwaho n’urubyaro rwawe n’ibindi byose utunze dore ingaruka ariko dore aho twifuza nka leta ko wajya ugatura neza ugatekana, icyiza nikiza ntabwo kizahitana ubuzima bwawe “.
Ku ruhande rw’imiryango itandukanye ishamikiye kuri Loni irimo ishami ryayo rishinzwe ibiribwa bashima u Rwanda uko rwitwara muri gahunda zigamije kugoboka no gutabara abaturage bahuye n’ibiza.
Ni mu gihe izi nzego zahuriye mu nama nyunguranabitekerezo kuri politiki y’ubutabazi ku baturage bahuye n’amage akomoka ku ihindagukira ry’ibihe n’ibiza iri kubera i Kigali.
Iyi nama ni iya mbere mu Rwanda ihuza inzego zinyuranye zirimo izishinzwe imicungire y’ibiza, izishinzwe gahunda zo kurengera abatishoboye n’izindi nzego, mu rwego rwo kuganira uko hahuzwa imbaraga mu butabazi bw’ibanze, no kurebera hamwe amahirwe ahari yafasha gahunda zo kurengera abatishoboye
bahungabanyijwe n’amage mu Rwanda.
U Rwanda rujya ruhura n’ibiza rimwe na rimwe bituma n’abaturage bimurwa aho Minisiteri ishinzwe Ibiza (MINEMA), mu mwaka wa 2015-17 yabaruye ibiza biciriritse inshuro 1800 mu
bice binyuranye by’igihugu.