Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Maxime Prevot aravuga ko agiye kuza mu karere muri iki cyumweru, akaba ari uruzinduko agiye kugira mu gihe ibibazo bya Congo n’ihuriro rya AFC/M23 bamaze kumvikana ku guhagarika imirwano
Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot kuri uyu wa Kane, itariki 24 Mata 2025 abinyujije ku rukuta rwe rwa X, aho yabanje gushima ibyagezweho mu biganiro bya Doha muri Qatar kuri uyu wa Gatatu ushize.
“Nishimiye amasezerano yatangajwe na DRC na M23 / AFC yo guharanira amahoro no guhagarika imirwano biganisha ku biganiro byo kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa DRC,” uyu ni Minisitiri Prevot abinyujije kuri X.
Yakomeje agira ati: “Iyi ni intambwe ikomeye mu guhagarika ubugizi bwa nabi.”
Minisitiri Maxime Prevot wigeze guterana amagambo n’u Rwanda mu minsi ishize ndetse bikaza kuvamo gucana umubano hagati y’ibihugu byombi kubera umuhate u Bubiligi bwashyize mu gusabira u Rwanda ibihano bwirengagije impamvu muzi, buzi, zikomeje gutera amakimbirane muri Congo, yakomeje avuga ko agiye kugaruka mu Karere k’Ibiyaga bigari kuri uyu wa gatanu, itariki 25 Mata 2025.
Yagize ati: “Guhera kuri uyu wa Gatanu, nzerekeza mu karere kandi nzagaragaza ko nshyigikiye byimazeyo uwo muhate wagizwemo uruhare na Qatar ndetse n’imiryango yo mu karere ya EAC / SADC.”
Aha ushobora kwibaza ikintu mu by’ukuri cyaba kizanye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu karere mu gihe u Bubiligi, kuva intambara ya M23 yubura mu Burasirazuba bwa Congo, bwagiye buvugwaho kuba ari bwo bwagiraga inama abategetsi ba Congo yo kutemera kugirana ibiganiro na M23