Zaba missed call wahoze ari inshuti magara ya Miss Lynda kugeza n’ubwo basomaniraga mu ruhame yatangaje ko urukundo rwe na Lynda rwarangiye nyuma y’uko hari ibyo batumvikanyeho, ahakana ibyari bimaze iminsi bivugwa ko batandukanye bapfa gucana inyuma.
Mu kiganiro Zaba yatanze kuri Television ikorera ku murongo wa Youtube yitwa Dc TV Rwanda Zaba yemeje ko ibyo gutandukana na Miss Nkusi Lynda ari ukuri.
Ibi bibaye nyuma y’igihe bivugwa ko aba bombi batandukanye ariko ntihagire ushaka kubivugaho dore ko hari n’ikiganiro aba bombi bahuriragamo ku Isibo TV kikaba cyarahagaze ntawe umenye impamvu.
Ikindi abantu bakomeje kwibazaho kikaba ikimenyetso cy’agatotsi hagati y’aba bombi nukuntu iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga zabo usanga nta numwe ugikurikirana undi, ndetse aba bombi bakaba barasibye amafoto yabo yose bari kumwe.
Yongeraho ati:”Kuba ntakiri Kumwe nawe ntago byaturutse kuba hari umwe waca undi inyuma, kuba ntakiri kumwe nawe byaturutse ku kutumvikana hagati yanjye nawe no hagati y’imyitwarire yanjye itari myiza”.
Agira ati:”Ntago ari amakosa yo gutandukana nanjye, ni amakosa yanjye ku myitwarire yanjye itari myiza kandi iwabo batigeze bashima, uko niko kuri.”
Zaba yavuze ko ubu hashize hafi amezi atatu badahura, abajijwe niba hari icyo yicuza ku rukundo rwabo yavuze ko kitabura kuko Lynda ariwe mukobwa yakunze cyane.
Asoza agira ati:“Uriya mukobwa niwe nakunze cyane, ninawe mukobwa nerekanye nakundanye nawe, ndakeka nta wundi abantu bazi nakundanye nawe urumva rero niwe mukobwa nakunze cyane, Twamaranye umwaka urenga kandi uretse no gukundana no mu rukundo rwacu twagiye dukoranamo akazi kenshi gatandukanye kadufasha kubaho, urumva rero yagize uruhare runini mu iterambere ryanjye, nanjye nagize uruhare mu iterambere rye, ntago ari umuntu uba wakibagirwa gutyo.”
Zaba abajijwe ku byo gusubinana na Lynda n’icyakorwa ngo bongere guhuza, yavuze ko bitakunda kuko ari mu rukundo rushya aho yagize ati “Ubu ndi mu yindi relationship.”
Aba bombi bakunze kugaragara mu biganiro bitandukanye haba kuri za television no ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, basomana n’ibindi bimenyetso bitandukanye bitari bike bagaragazaga mu ruhame ku buryo buri wese yisobanuriraga iby’urukundo rwabo.