Perezida Kagame yifurije abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari, ubutumwa bwe bukaba bubumbiye mu magambo 30 aho abinyujije kuri twitter yavuze ko u Rwanda ari imbuto z’ubutwari bw’abarwo.
Mu gihe hizihizwa umunsi w’ubutwari wizihizwa kur’uyu wa 1 Gashyantare 2023, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigamye akaba ariyo mpamvu ubu u Rwanda ari imbuto z’ubutwari bw’abarwo.
Mur’ubu butumwa Perezida Kagame yagize ati:“Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari. Intwari twizihiza,ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”
Ubu butumwa bwishimiwe n’abatari bake.
Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu aho uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti:”Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.
Nyakubahwa H.E Paul kagame na Madame mbifurije umunsi wintwari hamwe numuryango we
Turabashimiye ku makuru meza mutugezaho! Abanyarwanda bose mbifurije kugira umunsi mwiza w’intwari