Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko mu igenzura ry’insengero rimaze iminsi rikorwa ryagaragaje ko inyubako 336 zisengerwamo, bitewe n’aho ziri cyangwa uko zimeze zigomba gusenywa zigakurwaho hamwe n’Ubutayu 110 bwafunzwe burundu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana ubwo yari mu kiganiro Imboni cya RBA yatangaje ko hari insengero zigera kuri 600 basanze zitagomba gufungurwa ko ahubwo harimo n’izigomba gusenywa kuko zubatswe ahashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ati “Harimo inzu zifite ibibazo bikomeye. Harimo 336 tumaze kubona ko ubwazo ntabwo wazikoreramo, ahantu ziri zikwiye kuhava kandi na ba nyirazo barazizi. Ntabwo ari ibintu dukora mu buryo buhishe, na ba nyirazo murabivugana akakubwira ati ‘nanjye rwose iyi nzu ndumva umuti ari uko nayireka, nayikuraho nkategereza igihe nzakorera umushinga wo kubaka inzu nzima nahurizamo abantu.”
Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko hari insengero zitazafungurwa kuko basanze ari iz’amadini yanditse ariko ba nyirayo bagendana ibyangombwa byayo mu mufuka, bagakodesha inzu yari isanzwe ikoreshwa mu kwakira inama, iduka n’ibindi bikorwa bigahindurwa insengero.
Ati “Ntabwo wavuga ngo mfite itorero ridafite ahantu rikorera, ibyangombwa mbigendana mu mufuka nkaza ngakodesha inzu ikorerwamo ibindi bintu.”
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB ruherutse gutangaza ko mu Ukuboza 2023 rwahuye n’abahagarariye imiryango itari iya Leta ishingiye ku myemerere kuva ku rwego rw’Akarere, rubibutsa ko itegeko ryatangaga uburenganzira ryabahaga igihe cyo gukora ku nzego zo gukora ku bari badafite impamyabumenyi zisabwa ryarangiye muri Nzeri 2023.
Kugeza ubu mu gihugu cyose habaruwe insengero 14094, zikoreshwa n’amadini n’amatorero atandukanye, ibarura ryasize izirenga 9000 zifunzwe kubera kutuzuza ibisabwa muri zo 336 uretse no kongera gufungurwa ahubwo zigomba gusenywa zikavaho hamwe Ubutayu 110 bwafunzwe burundu.