UWAMWEZI Nadege wamamaye nka Nana yasezeranye mu mategeko na Patrick, bakaba basezeraniye muri Komine ya Charleroi aho banamaze igihe batuye
Ibi byabaye ku’uyu wa 14 Ukuboza 2024, aho aba bombi banategura kuzakorera ubukwe muri Afurika.
Amakuru avuga ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bakomeje imyiteguro y’ubukwe bwabo buzabera muri Afurika mu minsi iri imbere nubwo nta makuru menshi babitangajeho.
Uyu mukobwa yerekeje ku Mugabane w’i Burayi mu Ugushyingo 2021, icyo gihe bari bagiye gukora ubukwe icyakora icyorezo cya Covid-19 kibyitambikamo birangira budahise buba.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo twari twamusuye mu Bubiligi mu 2022, Nana yari yavuze ko bakisuganya ngo barebe ko basubukura gahunda z’ubukwe bwabo.
Akomoza ku mugabo we icyo gihe, Nana yahishuye ko mbere y’uko yerekeza i Burayi aho yari agiye kurushinga n’umugabo we, bari bamaze umwaka bakundana mu ibanga rikomeye.
Ku mpamvu zatumye atoranya Patrick nk’umugabo we, Nana yagize ati “Hari igihe umuntu muba muhuza, sinavuga byinshi mu byo namukundiye ariko ikiruta ibindi ni uko twahuje byose. Ameze nk’impanga yanjye!”