Umugabo n’umugore we batawe muri yombi nyuma y’uko abagore 2 b’abirabura bashimuswe bagakorerwa iyicarubozo ririmo no gucibwa imitwe
Iyi nkuru iravugwa mu gihugu cy’ubuhinde aho abagore 2 basagariwe bagakorerwa iyicarubozo bahorwa ko ari abirabura, ababakoreye icyi gikorwa kigayitse bakaba bavuze ko ngo ari umuhango w’igitambo cy’abirabura mu gihugu cy’Ubuhinde.
Bhagval Singh umuvuzi gakondo n’umugore we Laila na Mohammed Shafi ukora umwuga w’ubupfumu bafungiye muri gereza iherereye ahitwa Kerala nyuma y’ubwicanyi buteye ubwoba bwatunguye abantu batari bake.
Ikinyamakuru cyitwa onmanorama.com dukesha iyi nkuru gitangaza ko aba bagore 2 baciwe imitwe ni Padmam w’imyaka 57 na Rosili w’imyaka 49.
Imibiri y’aba bagore yabonetse kuwa kabiri tariki ya 11 ukwakira 2022 iboneka hafi y’urugo rwa Singh i Pathanamthitta aho polisi ivuga ko bakorewe iyicarubozo rikabije kandi abaregwa bakaba bemeye icyaha bikaba byitezwe ko bagezwa imbere y’ubucamanza.
Aba bakekwa ngo bashutse aba bagore babasezeranya kubaha amafaranga kuko ngo bari bafite ikibazo cy’amafaranga maze bahitamo gutamba abo bagore kugira ngo bashimishe imana yabo kandi bave mu bibazo no muri icyo kibazo cy’amafaranga.
Polisi yo muri ako gace yavuze ko igihe Singh yabazwaga yemeye icyaha kugeza ubu aba bombi nukuvuga Bhagval Singh umuvuzi gakondo n’umugore we Laila na Mohammed Shafi bakaba bombi bafunze.
Nyuma y’icyi gikorwa kigayitse kandi kibabaje abantu batandukanye bakaba bacyamaganye bivuye inyuma bavuga ko urugero rw’imitekerereze y’abantu bakora ibi bikorwa rugayitse cyane ndetse bagahera aho bibaza igihe ikiremwa-muntu kizahererwa agaciro mur’iyi si cyane cyane abirabura.