Mu mashusho yakwirakwijwe kuri instagram yagaragaye abantu bakizwa n’amaguru kubera ubugome bakorerwaga n’umwogoshi aho yabapfuraguraga imisatsi n’ubugome bwinshi.
Abakiriya bari bagiye kwiyogoshesha byarangiye birukanse nyuma yo kubona ibyo umwogoshi abakorera dore ko yabapfuraguraga imisatsi atabababarira habe na mba.
Mu mashusho yakwirakwiye ku rubuga rwa instagram bivugwa ko ibi bishobora kuba byabereye mu gihugu cya Kenya.
Abantu bamwe na bamwe basetse ariko abandi bagaya ku buryo bukomeye uyu mwogoshi wakoraga igikorwa kigaragaramo ubugome bukabije.
Uyu yabikoraga amesa mu mutwe w’umukuriya anamukubita bikomeye ndetse akanyuzamo akanamupfura umusatsi..
Abandi bakiriya babonye biteye ubwoba maze bahitamo gukizwa n’amaguru maze uyu mwogoshi abirukaho ndetse bamwe abafata amaguru ku buryo batabashaga kumucika.
Ni nyuma y’uko aba bakiriya bavaga kogoshwa n’umukobwa maze bagakurikizaho kwinjira mu kumba gato ngo babuhagire mu mutwe ari ho basangaga uyu musore wabakoreye aya mahano n’amarorerwa.
Kurikira video wihere ijisho ubu bugome budasanzwe: