Umugore w’imyaka 34 ukomoka muri Australia. yatawe muri yombi ashinjwa kuroga umwana we no kumukorera iyicarubozo kugira ngo abone inkunga y’amafaranga ndetse yongere n’umubare w’abamukurikira kuri Ticktock.
Amashusho yerekana uyu mugore wo muri Queensland arira ubwo abapolisi bamwambikaga amapingu mbere yo kumujyana mu modoka ya polisi.
Uyu mugore arashinjwa icyaha cyo gukoresha umwana agamije inyungu, ndetse no “gutanga uburozi agamije kubangamira ubuzima bw’umuntu.”
Abapolisi batangaje ko uyu mugore yahawe inkunga y’amafaranga angana n’ibihumbi £30,000 arenga miliyoni 36 Frw yakuye kuri GoFundMe, aho yari yagaragaje ko umwana we afite indwara idakira.
Bivugwa ko uyu mugore yahaga umwana we uburozi kugira ngo amugire indembe maze afate amafoto n’amashusho y’ibihe bikomeye uyu mwana yanyuzemo.
Uyu mugore yagaragaye bwa mbere akekwaho ibi byaha mu kwezi kwa Ukwakira 2024, ubwo umwana yajyanwaga kwa muganga ari mu buribwe bukabije ndetse n’ihungabana rikomeye.
Abakozi bo mu bitaro byo mu gace ka Brisbane yahise ajyanwamo ni bo babimenyesheje inzego z’umutekano.
Abapolisi bemeje ko uyu mugore yihishe inyuma y’imiti yitemewe yakoreshaga kandi akagerageza kubihisha kugira ngo atavumburwa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, abapolisi bavuze bati: “Uyu mugore yakomeje ibikorwa byo gutanga imiti itemewe kugeza ubwo ikibazo cyamenyeshejwe inzego z’umutekano n’abakozi bo kwa muganga.”
Iperereza ryerekanye ko uyu mugore yagiye akoresha imiti ishaje yari yarandikiwe undi muntu wo mu rugo, anafata amafoto n’amashusho y’umwana ari mu buribwe bukabije, agamije kwaka inkunga y’amafaranga no kongera umubare w’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Mu mpera za Mutarama 2025, ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko umwana yari afite imiti itemewe mu mubiri we.
Polisi yavuze ko iyo uyu mwana yari gukomeza kuba mu maboko y’uyu mubyeyi, yari kuremba cyane cyangwa agapfa.