Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye umu Pasitoro ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wabaga mu rugo rwe.
Icyaha akurikiranyweho akekwa ko yagikoze mu kwezi kwa Nzeri 2024, mu kagari ka Nyamugari, umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyo gihe, ubwo umugore we yari ari kwa muganga, Pasitoro yaje nijoro asambanya uyu mwana w’umukobwa nyuma yo kumuha jus yari amuzaniye agasinzira.
Uyu mwana avuga ko nyuma y’igihe Pasitoro yazanye agakoresho bapimisha inda (Test de Grossesse) amupimye asanga yarasamye amubwira ko azamuha amafaranga akajya gukuramo iyo nda i Kigali.
Uregwa ntabwo yemera icyaha akurikiranyweho.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.