Nyuma yo kuregwa na Sosiyete yitwa ‘Drone Skylines Ltd’ ivuga ko uyu muhanzi yibye amwe mu mashusho y’indirimbo “Ni Forever” ndetse igasibwa kuri youtube, ubu haribazwa ikigiye gukurikiraho.
Umuhanzi The Ben nyuma yo kuririmba indirimbo yise “Ni Forever” ndetse ikagira abarebyi (views) bangana na miliyoni mu minsi 2 gusa, Urubuga rwa Youtube rwaje kuyisiba ruvuga ko uyu muhanzi yakoze amakosa mu ikorwa ryayo.
Intandaro y’isibwa ry’iyi ndirimbo ryaturutse kuri Sosiyete yitwa ‘Drone Skylines Ltd’ ivuga ko uyu muhanzi yibye amwe mu mashusho yayo.
Sosiyete yitwa “Drone Skylines Ltd” isanzwe ifata amashusho yifashishije utudege tutagira abapilote ikaba yaravuze ko The Ben yatwaye umutungo wabo mu by’ubwenge ndetse inasaba ko ‘Ni Forever’ ikurwa kuri youtube.
“Drone Skylines Ltd”ivuga ko ayo mashusho yafashwe kera na ‘Drones’ ariko The Ben utarigize akoresha “Drone” mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye akaza kuyiba akayakoresha mu buryo butemewe.
Nyuma y’ibi, icyifuzo cya “Drone Skylines Ltd” cyashyizwe mu bikorwa ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 25 Ukuboza 2023, ubwo iyo ndirimbo yasibwaga ku rubuga rwa Youtube.
Ku rundi ruhande ariko The Ben avuga ko bizeye uwo bagiranye amasezerano yo gukora amashusho y’iyi ndirimbo wababwiye ko ayo mashusho ari aye.
Avuga ko bagerageje gukemura amakimbirane yabayeho kandi akizeza ko iki kibazo kitazasubira ukundi ndetse akavuga ko amashusho y’iyo ndirimbo agomba kugaruka vuba kuri Youtube.
Ibi nibidakemuka bizahombya The Ben ku rwego rwo hejuru kuko bizamusaba gukora andi mashusho ndetse bimuhombye amafaranga iyi ndirimbo yari imaze kwinjiza kuri youtube kuko yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa 23 Ukuboza 2023 aribwo The Ben na Pamella basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante naho ibindi bikabera muri Convention center, aba bombi bakemeranya kubana akaramata.
Comments 1