Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa cinema Nyarwanda, NIYITEGEKA Gracien uzwi nka Papa Sava ari mu gahinda kenshi ko kubura Nyirakuru we.
Niyitegeka Gracien wamamaye muri cinema nka papa sava ,Seburikoko n’izindi ari mu kababaro kenshi ko kubura nyirakuru we witabye Imana.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru rwamenyekanye mu masaha yo mur’icyi gitondo aho inkuru yasakaye binyuze ku magambo uyu Papa Sava yatangaje.
Niyitegeka Gratien abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ko uyu mubyeyi yatabarutse ndetse amwifuriza iruhuko ridashira.
Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yitabye Imana azize uburwayi.
Abakunzi n’abakurikira Papa Sava bakaba bakomeje kugenda bamwihanganisha ndetse banamukomeza mur’ibi bihe by’akababaro kandi bikomeye arimo.
Sha yihangane ubwo yakuze twe twarabimenyereye noneho twe twabuze bose