Pasiteri Aloysius Bugingo, arambaraye ku butaka ashimira Imana ko yatumye atajya gufungirwa muri gereza ya Kitalya nyuma y’iminsi ahamagazwa n’urukiko ngo yisobanure ku cyaha cyo gushaka umugore binyuranyije n’amategeko
Ikinyamakuru ugstandard.com cyo mu gihugu cya Uganda gitangaza ko kuwa 21 Mutarama 2022, uyu mupasiteri n’umugore we wa kabiri, Suzan Makula Nantaba, bari bitabye urukiko rw’ibanze rwa Entebbe i Kampala nuko Imana ikaza gukinga akaboko.
Aba bombi baregwaga n’umunyamategeko, Male Mabirizi Kiwanuka, ko barenze ku mategeko agenga ugushyingirwa muri Uganda, bagashakana.
Bugingo aregwa ko yashatse undi mugore kandi uwa mbere, Teddy Naluswa Bugingo nta gatanya yamuhaye naho Nantaba we akaregwa kujya kwerekana iwabo umugabo w’abandi gusa bombi ibi byaha bakaba babihakana.
Uru rubanza rwari rutegerejwe n’abatari bake, Stella Okwang yategetse ko abaregwa bishyura amashilingi ya Uganda miliyoni eshatu, bakarekurwa.
Ibi nibyo byatumye Bugingo arambarara hasi mu materaniro ku rusengero rwitwa HPMI, yashinze akaba ari na we muyobozi warwo, maze agaha icyubahiro Imana ku bwo kutajya gufungwa”.
Nubwo bimeze gutyo ariko ubushinjacyaha ntibwanyuzwe kuko bwasabye umwana ngo bukomeze gukusanya ibimenyetso no gukora iperereza kuri uru rubanza aho biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza muri Gashyantare 2022.