Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yahitamo Kamala Harris nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utaha, aho kuba Donald Trump, iyi ikaba yabaye inkuru itari nziza kuri Trump kuko bivugwa ko yari yizeye ubufasha kuri Putin.
Kur’uyu wa Kane, nibwo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko yifuza kubona umudemokarate Kamala Harris atsinda amatora y’umukuru w’igihugu cya Amerika aho kuba umukandida w’Abarepubulikani, Donald Trump.
Deutsche Welle ivuga ko Putin mu gutangaza ibi, asa n’aho agamije kubiba urujijo ari naho White House yahereye ivuga ko agomba guhagarika kuvuga ibya politiki yo muri Amerika.
Putin amwenyura ari muri St. Petersburg, yagize ati: “Bwa mbere, Perezida wa Amerika, Joe Biden, yasabye abamushyigikiye bose gushyigikira Madamu Harris, hano, natwe tugiye kubikora, tugiye kumushyigikira.”
Putin yakomeje aseka agira ati: “Trump yafatiye ibihano byinshi u Burusiya kurusha ibyo undi muperezida wese yafashe mbere kandi niba Harris ameze neza wenda azirinda ibihano nk’ibyo.”
Ibi Putin yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Amerika ishinje Moscou kwivanga mu matora, itangiza ibirego by’inshinjabyaha ku banditsi babiri ba Russia Today.