Intambara ikomeye muri Kota-Koli, umujyi uherereye mu birometero 90 uvuye i Gbadolite, umurwa mukuru w’Intara ya Nord-Ubangi muri RDC aho Abasirikare boherejwe mu kigo cy’imyitozo cya Kota-Koli kugira ngo bongere batyazwe, bagabye igitero ku baturage bashaka guhora urupfu rwa bagenzi babo babiri, bishwe n’inkuba.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri rwagati mu isoko, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko inkuba yakubise abasirikare babiri igihe bari mu isoko rya Kota-Koli mu mvura yoroheje. Nubwo bahise bimurirwa mu bitaro, abo basirikare bombi ntibarokotse. Abasirikare bamenyeshejwe urwo rupfu, bamwe ntibigeze bemera ko ari ikiza gisanzwe.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abasirikare barakaye bashinja abaturage ba Kota-Koli kuba barakubitishije inkuba bagenzi babo.
Nk’uko amakuru aturuka aho agera kuri Radio Okapi abitangaza, abasirikare benshi barakaye bateye amaduka n’ubucuruzi ku isoko, bitwaje intwaro. Bamwe bishoye mu gusahura, abandi barasa amasasu menshi.
Mu gihirahiro, itsinda ry’abasivili bagerageje kwirwanaho. Umusivili witwaje imbunda ya calibre 12, yishe umusirikare nyuma yo kumurasa amwegereye, bituma amakimbirane arushaho kwiyongera. Urusaku rw’amasasu rwaraye rwumvikana ijoro ryose ku wa Kabiri kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatatu.
Aho, ibitekerezo bimwe byerekana ko ikibazo cy’imibereho y’abasirikare yifashe nabi, ibituma guturana kwabo n’abaturage baho bigorana.
Nk’uko amakuru aheruka avuga, kuri uyu wa Kane i Kota-Koli ituze ryatangiye kugaruka, bitewe n’umuyobozi w’ikigo cy’imyitozo, wabashije guhagarika iki kibazo. Ariko, ibikorwa byose bikomeje guhagarara muri aka karere.