Mu giterane cyo Gukira cyateguwe na ADEPR Remera ifatanyije n’umurenge wa Remera, abasaga 100 bavuye mu mwijima w’ubusambanyi, ubujura n’ibindi byaha bizezwa n’umujyi wa Kigali gukurikiranwa bihoraho.
Roho ituye mu mubiri wanduye nta buzima iba ifite, uyitunze aba ari mu mwijima kandi abari mu mwijima nta juru bazabona usibye urupfu gusa, aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Pasiteri NIYONSHUTI Theogene wahoze ari inzererezi mu mihanda ya Kigali akaba ariwe wari umwigisha w’Ijambo ry’Imana mu giterane cyo gukira cyabeye mu kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo kur’uyu wa 05 ugushyingo 2022.
Pasiteri Theogene yagize ati:” Nange nari nararindagiye, nari inzererezi icyo gihe sinabashaka kubona umucyo ahubwo nari ndi mu mwijima, namwe rero ndabasaba kuva mu mwijima w’ibyaha mukaza mu mucyo wa Yesu Kirisitu kuko iyo wakiriye Yesu ubaho mu munezero”.
Akomeza agira ati:” Nari mayibobo nirirwa nirenza ibiyobyabwenge nkarara mu mihanda ariko ubu mbayeho neza ndi Pasiteri ndetse Imana yampaye umugisha kubera kuyikorera ubu ngendera mu modoka yange”.
Nyuma y’ubu butumwa bwaranzwe no kugwa kw’imvura nyinshi abantu basaga 100 bose babaga mu byaha by’ubusambanyi, ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bafashe icyemezo cyo kuva mur’ibi byaha bayoboka inzira y’agakiza.
Mukeshimana Rose (amazina yahinduwe) umwe mu bafashe icyemezo avuga ko yahoze ari umuririmbyi muri ADEPR ari n’umuhanuzi akaza kugwa kubera ubukene akishora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi ariko akaba avuga ko yiyemeje guhinduka akagarukira Imana.
Agira ati:” Nari umwa ADEPR nari umuririmbyi nari umuhanuzi uteye ubwoba nyuma nza kugwa kubera ubukene nishora mu byaha, najyaga mvuga ngo nimbona ahantu basenga nkongera gukizwa nzahita ndeka ubusambanyi n’izindi ngeso mbi, ubu ndasaba Imana ngo inkomeze, niyemeje kutazongera kujya mu byaha”.
Noella nawe wahoze ari indaya mu migina akaza gukizwa ubu akaba ari umubyeyi ufite umugabo n’abana avuga ko akiri mu byaha yari arushye cyane ariko ubu akaba yararuhutse agahamagarira abakiri mu byaha kuvayo bakaza mu buzima bufite amahoro.
Agira ati:”Iyo uri mu byaha nta mahoro ugira, uba umeze nk’uri mu mwijima ariko ubu narakize sinkigira irari n’inyota y’ubusambanyi mbese iyo uvuye mu byaha wongera kugira umunezero akaba ariyo mpamvu nsaba abakiri mu byaha kuvayo bakaza mu buzima butagira akajagari bakakira Yesu”.
Umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda Past NDAYIZEYE Isaie akaba yavuze ko bishimiye kuba hari abanyarwanda bari baratwawe n’umwanzi ariko bakaba bagarutse mu nzira nziza.
Agira ati:” Turi hano kugira ngo tuvuge inkuru nziza, twishimiye ko bagenzi bacu b’abanyarwanda satani yari yaratwaye mu biyobyabwenge n’ibindi bibasha kwangiza umuntu ariko turi hano kugira ngo tunabafashe kugira imibereho myiza, umwami Yesu afite imigambi myiza ku gihugu cyacu cy’u Rwanda niyo mpamvu tubasaba kuva mu byaha mukamusanga kugira ngo abagirire neza”.
Asoza avuga ko icyi ari igikorwa bashyizeho umutima nka ADEPR aho avuga ko ibikorwa nk’ibi byakoze mu gihugu hose mu gihe cy’amezi 2 ashize cyatanze umusaruro w’abantu basaga ibihumbi 12.
Urujeni Mertine, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage wari umushyitsi mukuru mur’icyi giterane akaba yasabye aba bavuye mu byaha kuba ijisho rya mugenzi w’undi.
Agira ati:” Ubuhamya tugenda tubona bw’abantu babashije kuva mu byaha binyuze mu bikorwa nk’ibi bitugaragarizako bitanga umusaruro, icyo twasabye kandi tuzakomeza no gukora nugukurikirana bene aba baba bavuye mu byaha by’ubusambanyi, ubujura kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi,,, kugira ngo hatazagira usubira inyuma ariko kandi nabo umwe akaba ijisho rya mugenzi w’undi”.
Ni igikorwa cyatanze umusaruro aho abasaga 100 bose bakiriye agakiza, Umuryango nterankunga w’ivugabutumwa AEE ukaba wabizeje inkunga naho ubuyobozi bukuru bwa ADEPR bukaba bwatanze inkunga ingana na miliyoni 3,5 zo kubishyurira ubwisungane mu kwivuza ndetse bizezwa gukurikiranwa haba mu buryo bw’umubiri n’umwuka .