Kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka, hagiye hatangazwa amakuru y’ibihuha byatumaga bamwe mu baturage bagira imyumvire itandukanye mu kwirinda iki cyorezo. Amwe mu makuru yavugwaga yibandaga ku rukingo rwa Covid-19.
Kwikingiza ni bumwe mu buryo bwo gukumira ubwandu bushya no kwirinda ko gikomeza gushegesha benshi mu baturwanda, gusa hari bamwe bagiye bakwirakwiza ibihuha ko umuturage ufashe urukingo bimugiraho ingaruka mu mibereho ye y’ahazaza harimo kutabasha gutera akabariro ku bagabo, kurwaragurika bya hato na hato abanda bakavuga ko ari uburozi bwo kwica abantu bwazanywe n’abazungu n’ibindi byinshi bitandukanye.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu baganiriye n’itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye muri ABASIRWA, bavuze ko ibi bihuha hari abo byagiye bibuza kwikingiza gusa ngo uko Leta yongeraga ubukangurambaga byagiye bibatinyura bituma bikingiza.
Ndayambaje Theoneste yagize ati:“Ibihuha byarazaga bakavuga ngo ziriya nkingo iyo umuntu arwiteje ngo arazahara, ngo agacika intege umubiri wose ntiyongere gukora no kugenda mbese akamera nk’umurwayi, ibyo bihuha byose byabagaho mbere yo kwikingiza.”
Ndayambaje yakomeje avuga ko we icyatumye batinyuka bakajya kwikingiza ngo ni ubukangurambaga bwakozwe n’abayobozi bakitangaho ingero ah obo ubwabo babanzaga kwikingiza babona ko za nkingo ntacyo zabatwara, yavuze ko nawe amaze kwikingiza ngo yakomeje gukora ibikorwa bye by’iterambere bitandukanye na bya bihuha yavugaga.
Rusine Celestin ukora umwuga wo kogosha yavuze ko bo ibihuha bari bafite ari uko inkingo zari zije guhuhura abakuze zikanabuza kubyara abakiri bato mu rwego rwo kuringaniza imbyaro abaturage bakabyara bake bashoboye kurera.
Zagabintwari Emmanuel yavuze ko benshi mu baturanyi be batinyaga kwikingiza ngo kuko bumvaga nibikingiza batazongera kubyara, yavuze ko we yaje kwikingiza nyuma yo kubona ko umukoresha we yikingije urukingo ntirugire icyo rumutwara.
Ati “ Kubera njye nkorera mu ruganda rwa Bralirwa turi mu bikingije mu ba mbere twese kandi baheraga ku bayobozi bacu, twe rero bahereye ku muyobozi wa Bralirwa bajya kumukingira natwe dukurikiraho nyuma rero twagize icyizere turikingiza abantu barabyara tubona byari ibihuha batubwiraga.”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Oreste, avuga ko bakoze ubukangurambaga mu nzego zose bereka abaturage ko kwikingiza ntacyo bitwaye, ubu bukangurambaga ngo bwatumye imiryango isaga 20 yari yarahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itahuka ibona ko urukingo ntacyo rutwaye.
Dr Tuganeyezu yanavuze ko byanabaye ngombwa ko bamwe mu bayobozi bakingirirwa imbere y’abaturage kugira ngo babereke ko gufata urukingo ntacyo bitwaye.
Mu Karere ka Rubavu abakingiwe doze ya mbere ni 387 777, doze ya kabiri ni 334 350 mu gihe urukingo rwa gatatu kuri ubu abamaze kuyifata ari 167 104, urukingo rwa kane kuri ubu rumaze gufatwa n’abaturage 8 871 gusa imibare ikaba igikomeje kwiyongera kuko izi nkingo zose zigitangwa.
Ni inkuru mwateguriwe na Ibendendera.com ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru baharanira kurwanya Sida mu Rwanda ABASIRWA.