Abantu bamwe na bamwe bakunze kuvuga ko iyo babyibushye biba atari ukubyibuha ahubwo ari uburwayi bw’inzoka ziba zarababyimbishije nyamara abahanga bo bavuga ko bishobora kuba byo abandi bakabihakana.
Gusa ariko akenshi abavuga ibi ntibaba babanje gupima uwo muntu ngo bamenye koko niba ari byo, nyamara burya inzoka ziri mu bintu bishobora gutera kubyibuha kudasanzwe, nubwo bidaterwa n’ubwinshi bwazo.
Iyo umuntu arwaye mu nda twiyumvisha ko yatumbye, ari kuribwa, cyangwa yagize impiswi, ko ari kwituma impatwe, ikirungurira n’ibindi bimenyetso binyuranye, nyamara ni gacye dutekereza ko burya umunaniro, umubyibuho udasanzwe, kutaringanira kw’imisemburo, umunabi nabyo bishobora guterwa no kuba ufite inzoka zo mu nda.
Reka tuvuge ku nzoka zo mu nda ariko kandi turavuga n’izindi ndiririzi na mikorobe zishobora kujya mu rwungano ngogozi nka amibe, H.pylori, imiyege na za bagiteri zinyuranye bigatuma umuntu agubwa nabi.
Ni gute namenya ko mfite izo ndiririzi mu nda?
Ibi ngibi bimenywa iyo bagukoreye ibizami binyuranye byaba iby’amaraso cyangwa iby’umusarane. Icyakora niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi bimenyetso, wakihutira kujya kwisuzumisha :
- Indwara z’imikorere mibi y’urwungano ngogozi zihoraho (ikirungurira, kutagogorwa kw’ibiryo, gutumba, ibyuka mu nda, …)
- Umunabi, kwiheba no kwigunga
- Guhora wumva ushaka ibintu birimo isukari no kumva wayirigata
- Umubyibuho udasanzwe kandi utagaragaza ikiwutera, kimwe no gushaka gutakaza ibiro ariko ukabona ntibigabanyuka
- Ubwivumbure ku mafunguro amwe n’amwe kandi mbere warayaryaga (ubugari, ibijumba, umuceri, ibishyimbo,…)
- Impinduka ku misemburo ku bagore, harimo imihango ihindagurika ku buryo budasanzwe, kuribwa cyane uri mu mihango
- Umunaniro
- Gutonekara mu ngingo
Ni gute inzoka zo mu nda n’inziririzi bitera umubyibuho udasanzwe ?
Iyo dufite imwe muri izo ndwara zifata urwungano ngogozi (inzoka, bagiteri, imiyege, indiririzi, …) zangiza agahu k’imbere mu nzira y’igogorwa. Hashobora kuba mu muhogo, mu gifu cyangwa mu mara. Ibi bituma rero umubiri wacu utabasha gukamura intungamubiri zose zinjiye binyuze mu byo twariye kuko hari agace runaka kakabikoze none kangiritse. Ibi bigira ingaruka ku bindi bice by’umubiri, ni nayo mpamvu ibimenyetso bishobora kugaragarira ahandi nkuko hejuru twabibonye.
Ku bijyanye no kongera ibiro hano hazamo uruhare rw’umusemburo wa cortisol. Urubuga rwa umutihealth.com ruvuga ko iyo dufite ikibazo mu nzira y’igogorwa, ibi bitera kubyimbirwa mo imbere aho ikibazo kiri nuko ubutumwa bugahita butangwa buvuga ko umubiri wacu ukeneye cortisol nyinshi kuko uyu ni umusemburo ushinzwe kurwanya ububyimbirwe mu mubiri. Nyamara kandi uyu musemburo wa cortisol ushinzwe nanone kubika ibinure niyo mpamvu iyo ukozwe ari mwinshi byongera umubyibuho cyane cyane ku gice cy’inda bitewe n’ibinure byahitekeye.
Nakora iki ?
Icyo gukora nta kindi, ni ukugana ivuriro rikuri hafi bakagufata ibizami bakakurebera niba koko umubyibuho wawe ufite aho uhuriye n’izo nzoka noneho bakaguha imiti ivura za nzoka.
Nyuma y’imiti uhabwa niho noneho wafata ifunguro rigufasha kugabanya ibiro rigizwe; n’imbuto, imboga zidatetse (salade) amazi y’akazuyazi arimo indimu n’ibindi binyuranye byagufasha.
Uramenye ntibazajye baguserereza ngo ubyimbyemo utuyoka, kandi kwa muganga nta wakubujije kujyayo.