Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari iciriritse muri Uganda, Haruna Kasolo, yasabye guverinoma gushyiraho itegeko ryemera gukubita abanebwe b’abakene kugira ngo bige uko bashobora kwivana mu bukene.
Ibi uyu Minisitiri Kasolo yabivuze abihereye ngo ku kuba Perezida Museveni hamwe n’ishyaka riri ku butegetsi barashyizeho ingamba nyinshi zigamije kurandura ubukene nyamara ngo kugeza uyu munsi abakene baracyari benshi.
Kasolo Agira ati:“Mu gihe kiri imbere guverinoma ikwiye gushyiraho itegeko ryemeza ko abanebwe b’abakene bazajya bahatwa inkoni kugira ngo bige uko bahinduka abakire kuko twasanze bamwe mu Banya-Uganda ari ngombwa ko basunikwa mu nzira ibaganisha ku bukungu.”
Ni amagambo yavugiye mu Karere ka Kayunga, ubwo yagirana ibiganiro n’abanyamuryango b’ikigo cy’imari iciriritse (SACCO) kigiye gufungurwa ku mugaragaro, abashishikariza kugira umuco wo kuzigama nk’uko inkuru ya Daily Monitor ibivuga.
Imibare dukesha ikinyamakuru cyitwa opportunity.org ivuga ko muri Uganga abantu 41% by’abaturage bose babyeho mu bukene mur’iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 44,3 aho 76% baba mu cyaro naho 41% bakaba babayeho mu buzima butuma badashobora kwinjiza 1,90$ ku munsi abagera kuri 33% akaba aribo bafite compte muri banki naho 53% by’abana akaba aribo nibura babashije kurangiza amashuri abanza.