Abasirikare ba Ukraine bafashe bugwate umusirikare wa Koreya ya Ruguru wakomeretse nk’uko byemejwe n’ikigo cy’ubutasi cya Koreya y’Epfo ifasga Ukraine.
Uyu musirikare bivugwa ko yari mu basirikare barenga 10,000 boherejwe gufasha Uburusiya mu ntambara iri kubera muri Ukraine.
Iyi ni inshuro ya mbere hafatwa imbohe y’umusirikare wa Koreya ya Ruguru kuva mu Kuboza 2023 ubwo Pyongyang yatangiye kohereza abasirikare gushyigikira Moscow.
Bivugwa ko aba basirikare bahawe ibyangombwa by’ibihimbano by’Uburusiya kugira ngo bahishe inkomoko yabo.
Perezida w’Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru barenga 3,000 bamaze kugwa cyangwa gukomerekera mu ntambara bari kurwanamo n’Uburusiya.
Yongeyeho ko kandi ubu bufatanye hagati ya Russia na Koreya ya Ruguru bushobora guhungabanya umutekano wa Koreya zombi.
Uko intambara igenda irushaho gukomera, Ukraine irateganya gukomeza gufata aba basirikare nk’imbohe kugira ngo izabasimbuze izabo zafashwe n’Uburusiya.