Perezida Paul Kagame nyuma yo gusoza uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriraga muri Zambia yashimiye mugenzi we wa Zambia akaba n’umwemera wo mu idini y’Abadiventiste b’umunsi wa 7 Bwana Hakainde Hichilema kuba baramwakiriye neza
Kuva Hakainde Hichilema yaba Perezida wa Zambia ni ku nshuro ya mbere yahuye na Perezida Kagame aho mu gitondo cyo kur’uyu wa mbere tariki 4 Mata aribwo Perezida Kagame yageze mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingtsone muri Zambia, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi rwaranzwe n’ibikorwa birimo gusinya amasezerano y’imikoranire n’ubufatanye mu nzego zitandukanye ndetse no gusura ibyiza nyaburanga bihari.
Perezida Kagame avuye muri Zambia yanditse kuri Twitter ye agira ati:”Muvandimwe wanjye Perezida Hakainde Hichilema nageze mu rugo amahoro. Ndashaka kugushimira cyane hamwe na Madamu wawe uko mwanyakiriye neza ndetse n’ibiganiro by’ingirakamaro twagiranye. Mbifurije ibyiza hamwe n’abaturage ba Zambia”.
Mugenzi we Hakainde Hichilema nawe yavuze ko ari iby’agaciro ku giti cye kwakira mugenzi we Paul Kagame mu ruzinduko rwasinyiwemo amasezerano arindwi y’ubufatanye mu bukungu.
Perezida Kagame akigera muri Zambia ku munsi wa mbere yagiranye ibiganiro na Hakainde Hichilema, byakurikiwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zambia. Ni amasezerano ari mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.
Yasuye kandi ahantu nyaburanga hari amazi ashoka ku rutare hazwi nka Victoria Falls, hifashishwa mu bukerarugendo bwa Zambia ndetse n’icyanya gikomye cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe.
Ubusanzwe Hakainde Hichilema ni umwemera wo mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi akaba ari ubwa mbere mu mateka igihugu cya Zambia kiyobowe n’umudiventisiti akaba no ku nshuro ye ya mbere yakiriye mugenzi we w’ u Rwanda Perezida Paul KAGAME ndetse akamushimira ko yamwakiriye neza.